00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Abikorera bo mu Rwanda na RDC biyemeje guhuza imikoranire mu bucuruzi mpuzamipaka

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 11:38
Yasuwe :

Abayobozi bahagarariye abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba mu Rwanda na Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemeranyijwe guhuza imikorere bakazamura ubucuruzi mpuzamipaka.

Ibi byemejwe mu nama yahurije mu Mujyi wa Goma abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) na FEC (Federation des Entrepreneur du Congo).

Imwe mu myanzuro yumvikanyweho igaragaza ko bagiye kugirana amasezerano y’ubufatanye hagati ya PSF na FEC yo gutegura ibiganiro bihoraho byiga ku bibazo bihuza abikorera bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’intara zombi.

Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mutagoma Félix, yavuze ko bifuza kunoza imikoranire n’abo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Hashyizweho uburyo bwo gukorana bya hafi hagati ya PSF y’Iburengerazuba na FEC, Minisiteri y’Ubucuruzi na serivisi zikora muri gasutamo. Iyi mikorere imaze kwera imbuto ku bacuruzi ba Bukavu na Rusizi dushaka ko na hano twanoza imikoranire. Hari ibicuruzwa bya Goma bitinjira mu Rwanda nka Vitalo’o, Tembo, amamesa ariko nitumara kubaka iyi mikoranire byose bizashoboka.”

Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ntagengwa Théoneste, yavuze ko gukorera hamwe bizatuma ibibazo byose bimenyekana kandi bikemurwe.

Ati “Iyi mikorere ihoraho izatuma ibibazo by’abacuruzi banyura ku mipaka ku mpande zombi bimenyekana; ibyo bibazo nibimara kumenyekana, hagomba gushyirwaho komisiyo ihuriweho kugira ngo bikemurwe.”

Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Sola Hamisi, yavuze ko inama itaha izabera ku mupaka uhuza ibihugu byombi n’ubuyobozi bwa leta bukazitabira hagamijwe kumenya neza ibibazo bibuza imikoranire mu by’ubukungu.

Ati “Ni byiza kubona urwego ruhoraho rwo guhuza imikoranire kugira ngo rukemure neza ibibazo byugarije abashoramari bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yombi. Ndabizeza ko inama itaha tuzazana n’abayobozi b’intara ikabera mu mupaka kugira ngo tunabereke uko ibintu bikorwa.”

Muri iyi nama impande zombi ziyemeje kureba uko bashyiraho ibiro bya PSF i Goma ndetse na FEC i Rubavu. Abacuruzi bo mu Mujyi wa Goma bemeje ko bazitabira imurikagurisha mpuzamahanga rizabera i Kigali aho bijejwe kuzahabwa aho gukorera ku buntu.

Abahagarariye abikorera ku ruhande rw'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama i Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .