00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yagurishije imigabane ya Tesla ifite agaciro ka miliyari 3,9$

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Elon Musk yagurishije imigabane ifite agaciro ka miliyari 3,95$ mu isosiyete ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla, nyuma y’iminsi mike aguze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44$.

Musk ubarwa nk’umukire wa mbere ku Isi ntabwo yigeze atangaza impamvu yo kugurisha iyo migabane ya Tesla. Ni mu gihe muri Mata uyu mwaka yari yatangaje ko atazongera kugurisha imigabane y’iyi sosiyete.

Kugurisha iyo migabane byatumye Musk asigara afite ingana na 14% muri Tesla. Abasesenguzi bavuga ko igurishwa ry’iyo migabane rijyanye n’uko yashakaga gutera inkunga igurwa rya Twitter.

Muri Kanama nabwo yari yagurishije indi migabane muri Tesla ifite agaciro ka miliyari 6,9$, icyo gihe bwo yavuze ko bigamije kwishyura ikiguzi cya Twitter.

Tesla ikomeje gutakaza agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane ndetse umutungo wa Musk wagabanutseho miliyari 70$ kuva yatangira ibikorwa byo kugura Twitter.

Elon Musk aracyari umuherwe wa mbere ku Isi nubwo umutungo we ukomeje kugabanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .