Ecobank Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza Abanyarwanda serivisi zayo binyuze mu ba “agents”

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Ukuboza 2019 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc, mu kurushaho kwegereza abakiliya bayo serivisi z’imari no kubagezaho ibyiza bitandukanye, yongereye imbaraga muri gahunda yo kwegera Abaturarwanda ibifashijwemo n’aba-agents bayo mu gihugu hose.

Iyi banki isanzwe ishyize imbere serivisi z’ikoranabuhanga zikunzwe n’abakiliya bayo kuko babasha kubona serivisi z’imari batarinze gutonda umurongo ku mashami yayo, yongereye imbaraga mu gukorana n’abayihagarariye, bazwi nk’ab-Agents kugira ngo barusheho kuryoherwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi ushinzwe serivisi z’aba-Agents muri Ecobank Rwanda, Kalisa Steve, yasobanuye ko iki kigo cy’imari cyahisemo gushyira imbaraga mu gukorana n’aba-Agents kugira ngo kirusheho kwegereza serivisi abakiliya bari hirya no hino mu gihugu.

Ati “Izo serivisi harimo nko kubitsa no kubikuza amafaranga, kwishyura imisoro, kohereza amafaranga hirya no hino, kwishyura amazi, gushyira amafaranga ku makarita, kugira amainite, kwishyura amafaranga y’ishuri, Abakiliya bacu kandi bakoresha iyi serivisi mu kwishyura amatike y’ingendo za Ethiopia Airlines, Gushora Imari mu kigega Iterambere fund (RNIT). Muri make, ni serivisi twaheraga abakiliya hano muri Banki ariko tukazibegereza binyuze ku baduhagarariye.”

Izo serivisi zihabwa abasanzwe ari abakiliya ba Ecobank n’abatari abakiliya.

Abatari abakiliya bashobora kwifashisha aba-Agents mu gihe bishyura nk’imisoro, bishyura amafaranga y’ishuri, bashyira amafaranga ku makarita azwi nka Visa prepaid card (Dream Miles) zitangwa na Rwandair, bishyura cyangwa bohereza amafaranga mu bihugu mu gihe abasanzwe ari abakiliya bahabwa serivisi basanzwe basabira ku mashami ya banki.

Ku bakiliya ba Ecobank Rwanda bashaka nko kubikuza basabwa kuba bafite porogaramu isanzwe ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari izwi nka ‘Ecobank Mobile App’, bamanura kuri Play Store, igakoreshwa muri telefone zigezweho.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa muri iyo porogaramu birimo umwirondoro w’umukiliya ugaragara ku ndangamuntu ye na nimero ya konti, ahita atangira kuryoherwa n’ibyiza bya Ecobank.

Iyo Porogaramu igira n’uburyo uyikoresha ashobora koherereza amafaranga umuntu utari muri Ecobank, yifashishije kode imuhaye, akaba ariyo amwoherereza nawe akayifashisha ayabikuza ku mu agent.

Iyi porogaramu kandi ishobora no gufasha abayitunze kwifungurira konti muri iki kigo cy’imari kimaze kubaka izina mu gutanga serivisi z’imari mu bihugu 33 muri Afurika hose, bagahita batangira kuzikoresha mu kubitsa no kubikuza amafaranga batiriwe batonda umurongo ku mashami ya banki.

Kalisa yagize ati “Ariko turashaka no kubishyira ku rundi rwego ku buryo n’aba-Agents babasha kujya bafungurira abakiliya konti za Ecobank.”

Ubu buryo bwo kongera imbaraga gukorana n’aba-Agents bwa Ecobank buzafasha abakiliya bayo kubonera serivisi zayo hafi yabo, umwanya bakoreshaga bagiye ku mashami yayo bawukoreshe ibindi.

Ati “Nk’uko tubizi igihe n’amafaranga yo gutega umuntu ajya kuri banki biba bifite agaciro. Ecobank nk’ikigo cy’imari ntabwo serivisi ari ubuntu ariko hari zimwe tutishyuza ariko n’izishyuzwa ibiciro ni bito cyane.”

Yasobanuye ko ibiciro byose bitewe na serivisi umukiliya ashaka ku mu agents abihasanga.

Ati “Tukaba tunahamagarira umuntu wese ubyifuza kutwegera tukaganira, tukabasha gukorana. Ni uburyo bwiza bufite inyungu yaba kuri twe, ku bakiliya no ku gihugu muri rusange kuko amafaranga arahenda kuyakora no kuyagendana bikaba byakuviramo kuyibwa cyangwa kuyata.”

Uretse korohereza abakiliya n’abatari abakiliya ba Ecobank Rwanda, gukorana n’aba-Agents byafashije no muri gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo kuko aba-Agents hafi 300 bayikorera hirya no hino mu gihugu, intego ikaba ari ukubongera bakagera ku gihumbi umwaka utaha.

Ecobank Rwanda Plc inaheruka gutangiza poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay, ifasha abakiliya bakoresha EcobankPay igihe bishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye mu maguriro ayo ariyo yose hifashishijwe ikoranabuhanga mu kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki n’asanzwe acibwa abacuruzi iyo bishyurishije amakarita.

Abakiliya n’abacuruzi bakoresha ubu buryo batsindira ibihembo birimo televiziyo nini [Flat Tv], telefoni zigezweho, frigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.

Kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura porogaramu ifasha abakiliya bayo kubona serivisi z’imari bifashishije ya ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo porogaramu na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.

Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’aba-Agents muri Ecobank Rwanda, Kalisa Steve, yavuze ko serivisi zitangwa n'aba agents kimwe n'izitangirwa muri banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .