Nyuma yo gutsinda amatora ahigitse Donald Trump, abakuru b’ibihugu bya EAC bashimye Joe Biden mu butumwa bwanashimangiye ko bizeye ko ku butegetsi bwe hazarushaho kwimakaza umubano uhuriweho n’impande zombi.
Amasezerano y’Ubuhahiranne n’Ishoramari hagati y’ibihugu bigize EAC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (TIFA), agamije gushyiraho uburyo bufasha kwagura ubucuruzi no gukemura amakimbirane ashhobora kubaho hagati igihugu yemeranyijweho mu 2012 ariko ntiyigeze yubahirizwa.
Amasezerano ya TIFA yashyizweho umukono ku wa 16 Nyakanga 2008, ngo azafashe kunoza ubucuruzi n’ishoramari hagati ya EAC na Amerika.
Ubwo Perezida Donald Trump yafataga ubutegetsi asimbuye Barack Obama mu 2016, nta byinshi byigeze bikorwa kuri aya masezerano.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, unayobora Akanama k’Abaminisitiri ba EAC, yabwiye The East African ko hari kurebwa uko hanozwa imikoranire y’impande zombie.
Yagize ati “Turi kureba uko twakorana n’ubuyobozi bushya bwa Amerika kandi twizeye ko politiki y’ubucuruzi n’ishoramari rya Amerika bizateza imbere inyungu za EAC. Kuvugurura TIFA ni imwe muri zo.’’
Yavuze ko EAC iha agaciro amasezerano ahuriweho kuko ikiba kuri Kenya, kigera no ku Rwanda, Uganda na Tanzania.
Muri Mata 2016, ba minisitiri ba EAC n’aba Amerika basinye amasezerano atandukanye agamije kunoza imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’impande zombi ariko ntacyo yagezeho muri manda y’imyaka ine ya Perezida Donald Trump.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!