COVID-19: MTN CUG, uburyo buri koroshya itumanaho hagati y’abakozi n’abakoresha muri ibi bihe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 14 Mata 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashyizeho uburyo yise ‘MTN CUG’ bufasha abantu benshi guhamagarana no kohererezanya ubutumwa bugufi icya rimwe mu gihe cy’ukwezi.

MTN Rwanda itangaza ko yashyizeho iyo Serivisi mu rwego rwo gufasha ibigo bya leta n’iby’abikorerea cyangwa abandi bari mu bikorwa bibahuza gukomeza kuvugana nta mpungenge muri ibi bihe byo kuguma mu ngo, birinda Coronavirus.

Serivisi ya MTN CUG (MTN Closed User Group) itanga uburyo bwo guhamagara ku buntu ku bantu 10 b’ikigo, umuryango, ikompanyi cyangwa itsinda ry’abantu runaka mu gihe cy’ukwezi.

MTN itangaza ko abahuriye mu kazi cyangwa itsinda runaka badakwiye kugira ikibazo cyo guhamagarana igihe bari gukorera mu ngo zabo kuko CUG itanga uburyo bwo guhamagarana budahagarara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) ku buntu mu gihe cy’ukwezi.

Kuyigura umuntu ahitamo imunogeye kandi ijyanye n’ubushobozi bwe. Ku bantu 10 uwayiguze ashyiraho, abo ashobora gukuraho umuntu cyangwa kumusimbuza undi.

Uwifuza iyi Serivisi ahamagara kuri 3111 cyangwa akohereza ubutumwa kuri email: [email protected]

Mu ngamba zafashwe zo kwirinda Coronavirus ku wa 21 Werurwe 2020 harimo ko abakozi ba leta bose n’abikorera bakomeza gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zirimo iz’ubuvuzi, abacuruza ibiribwa, abatanga serivizi za banki n’izindi.

Izo ngamba zari zashyizweho mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishobora kongerwa ndetse biza kongerwa n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo ku wa 1 Mata yemeje ko zizageza ku wa 19 Mata 2020.

Uburyo bwa CUG buri gufasha abakoresha guhamagarana n'abakozi muri ibi bihe basabwe gukorera mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .