Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CEHA uzunganira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse no gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ukagezwa ku Isoko.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Gicurasi 2024, witabirwa n’ubuyobozi bwa COMESA, inzego z’abikorera ndetse n’abagenerwabikorwa aribo bahinzi.
Ikibazo cyagaragajwe cyane n’abahinzi ni uko bakigira imbogamizi z’inzira bicamo kugira ngo imbuto yo gutera iboneke ndetse yanaboneka kugezwa ku isoko bigakomeza kuba ikibazo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko ari indi ntambwe itewe yo kugira ngo abahinzi bakomeza kubona umusaruro uva mu buhinzi bwabo by’umwihariko ubw’imboga n’imbuto.
Yagize ati “Ibi bije kongera imbaraga za leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bareba kuri buri cyiciro cyose cy’ako kazi. Bazareba uko umusaruro w’imbuto zo gutera watuburwa ndetse ukanongererwa ubuziranenge.”
“Ibyo byose rero nibimara gushyirwa mu buryo bazajya bareba uko babashakira amasoko haba imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze kandi babe babasha no kuyahaza.”
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko abahinzi bagihura n’ibibazo by’ibikoresho byo gupfunyikamo umusaruro, Bizimana yavuze ko iki kibazo nacyo kizigirwa hamwe hakarebwa ko ibyo bikoresho byose byajya biboneka mu rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ihuriro ry’Ibicuruzwa muri COMESA (ACTESA), Dr. John Mukuka yavuze ko
Ati “Twishimiye ko uyu mushinga watangiye gukorera hano. Ugiye kudufasha guhuza umusaruro no kuwongerera agaciro by’umwihariko ku mbuto n’imboga. Ibyiza ni uko hari umurongo u Rwanda rwihaye wo kubigeraho, bizatworohera kandi icyizere ndagifite kubera uko iki gihugu kiri ku murongo.”
Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga bashyizemo ubushobozi buhagije harimo AGRA yawuteye inkunga ingana na miliyoni 5$ ndetse na Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO) yawuteye ingana n’ibihumbi birenga 760$.
Iyi gahunda izatangirana no guteza imbere abahinzi b’ibirayo, ibitunguru na avoka mu gihe byakomeza gutanga umusaruro hakongerwaho amashu ndetse n’inyanya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!