Canal+ yafunguye iduka rya mbere mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Sosiyete icuruza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo, Canal+, iherutse gufungura ishami ryayo mu Rwanda, yatangije iduka muri Kigali City Market benshi bazi nk’isoko rya Nyarugenge, ari naryo rya mbere ryayo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yabwiye IGIHE ko gutangiza iri duka biri mu buryo bwo gukomeza kwiyegereza abakenera ibikoresho byayo.

Ati "Nishimiye ko twafunguye iduka rya mbere muri Kigali City Market, akaba ari naryo rya mbere mu Rwanda. Dufite gahunda nini hano, iri duka ni rimwe mu yo dufite ku rutonde runini rw’amaduka dushaka gufungura mu gihugu. Dushaka ko Canal+ igera kuri buri munyarwanda."

"Dukeneye gushyira amaduka ahantu henshi abantu bashobora kugera byoroshye. Ni nayo mpamvu twatangije iduka hano mu mujyi rwagati."

Iri duka rizagurisha bouquet za Canal+ zitandukanye z’iyi sosiyete imaze kuba ubukombere mu Rwanda n’ahandi ku Isi yose. Sophie Tchatchoua yavuze ko bahishiye byinshi abantu bazabagana kuri iri duka.

Mu minsi ishize Canal+ yafunguye ishami ryayo mu Rwanda, nyuma y’imyaka umunani yari imaze ihakorera binyuze ku mufatanyabikorwa wayo Telé 10, aho yabashaga gucuruza ibijyanye n’amashusho ya televiziyo ariko nta cyicaro igira.

Nyuma y’aho aba bafatanyabikorwa bombi basuzumiye hamwe icyatuma barushaho kuzamura urwego rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda, bafata umwanzuro wo gushyiraho Canal+ Rwanda.

Canal+ Rwanda yagiyeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubucuruzi, kwagura ibijyanye na sinema no kwegereza Abanyarwanda amashene ya Canal+. Kugeza ubu Canal+ ikorera mu bihugu bigera kuri 20 muri Afurika, ahanini bishingiye ku kuba ikoresha satellite.

Canal+ yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu gihe muri uyu mwaka yongeye televiziyo icyenda zo mu Rwanda mu zo abafatabuguzi bashobora kubona. Televiziyo zo mu Rwanda ziboneka kuri Canal+ zirimo RTV, TV10, BTN TV, Isango TV, Authentic TV, Genesis TV, KC2, Flash TV na TV1.

Izi televiziyo zigaragara kuri bouquets za Canal+ zose zirimo iya Ikaze igura 5000 Frw ku kwezi kandi uyifite akareba amashene agera ku 188.

Canal+ yamaze gushyiraho shene z’Icyongereza zigaragara mu Rwanda gusa zirimo CN yibanda kuri Cartoon, TNT yibanda kuri filime za Hollywood, A+Kids Tv yigisha abana amasomo atandukanye arimo kubakundisha gusoma na Love Nature yibanda ku bidukikije.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda afungura iri duka ku mugaragaro
Abakiliya ba mbere bahawe impano
Abakozi ba Canal + Rwanda batangiye kwakira ababagana
Iki kigo gifite serivisi nyinshi zijyanye n'ikoranabuhanga ry'amashusho
Abafatabuguzi begerejwe amahitamo ya Canal +
Canal+ iherutse gutangira gukorera mu Rwanda ku mugaragaro
Muri Canal + hari ibyo umuntu akeneye byose bijyanye na televiziyo
Hari abari gutanga impano bibutsa abantu ko iminsi mikuru yegereje
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua (uri hagati) afata ifoto n'abandi bayobozi b'iyi sosiyete
Abakozi batandukanye b'iyi sosiyete bafata ifoto y'urwibutso
Byari ibyishimo kubera iri duka rishya

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .