00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku bwoko bushya bwa Lisansi ya Engen Ecodrive yageze ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Kanama 2022 saa 03:58
Yasuwe :

U Rwanda rurakataje mu kurengera ibidukikije by’umwihariko kugabanya imyuka ihumanya ikirere itera imihindagurikire y’ibihe. Iyi gahunda irimo kwibanda ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi no gukoresha ibikomoka kuri Peteroli bidahumanya ikirere.

Ibi byatumye ibigo bitandukanye mu Rwanda bitumiza mu mahanga ibituruka kuri peteroli byatangiye gushaka igisubizo ku bwoko bushya bwa lisansi bushobora gukoreshwa butangije ibidukikije kandi bufite ubuziranenge ku buryo uyikoresha yunguka kuko idashira vuba.

Nk’ikigo Vivo Energy Rwanda cyamuritse ubwoko bushya bwa Lisansi buzwi ku izina rya Engen Ecodrive bwitezweho guhindura no gukemura ibi bibazo nk’uko umuyobozi wungirije muri Vivo Energy Rwanda, Shyaka Abdallah, abigarukaho.

Ati “Ni ukongera ubuziranenge bw’amavuta twari dusanganywe. Duhora dukora ubushakashatsi bitewe n’igihe aho kigeze. Twari dufite lisanse ushobora kunywa ikaba yakuzanira umwotsi, ikazana umwanda mwinshi mu kinyabiziga duhitamo kongera agaciro kayo kandi ubu uyikoresheje igenda imukorera isuku y’ikinyabiziga ikongera n’ubushobozi.”

Hari kandi ikindi kibazo gikunze kugarukwaho n’abatari bake mu batwara ibinyabiziga bakomeje kugaragaza ko bahabwa lisansi nke bitandukanye n’igiciro batanze cyangwa iyo bahawe igashira vuba.

Mu guhangana n’iki kibazo mu Rwanda, Vivo Energy Rwanda yashyizeho uburyo buzwi nka Triple check, akaba ari ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ingano y’ibyo umukiriya ahawe n’imitangire inoze ya serivisi.

Engen Ecodrive yamuritswe ku isoko ry’u Rwanda nayo ni lisansi na mazutu bifite ubuziranenge buruta iby’ari bisanzwe bikoreshwa aho bifasha mu mikorere ya moteri, ntishire vuba kandi ntibisohore imyotsi yangiza ikirere.

Ubu bwoko bushya kandi busaba ubukoresha kuba aribwo akoresha gusa kuko iyo moteri imaze kumenyera bisaba ngo ariyo nyiri kinyabiziga akoresha kugira ngo isuku moteri ihorana ye kononekara.

Gukoresha iyi Engen Ecodrive birinda kuba moteri, buji n’ibindi bice bitandukanye by’ikinyabiziga bitazana amakara (moyen de combustion) ari nayo aba intandaro yo gusohora imyotsi yangiza ikirere n’ibinyabiziga bikangirika vuba.

Umukozi muri REMA, Hakuzimana Herman aherutse gutangaza ko u Rwanda rwifuza guteza imbere imishinga igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere irimo nko gukoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi, ubuhinzi bugezweho, ingufu zisubira utibagiwe n’ubu buryo bw’ibikomoka kuri petiroli bitangiza ibidukikije.

Ese birashoboka ko lisansi yavangwa n’amazi

Abasobanukiwe neza iby’ibinyabiziga n’imikorere ya za moteri ziremereye bazi neza ko amazi na lisanse bidashobora kuvangwa kuko aba ari ukwangiza ikinyabiziga.

Mu minsi yashize hari umwe mu nshuti zo ku mbuga nkoranyambaga wagaragaje ko yagiye kuri sitasiyo imwe akanywa lisanse akuzuza imodoka ariko ngo ukugenda kwayo byabaye ubwo yavaga aho yanyweshereje gusa.

Yasabaga ko iyo sitasiyo yateje ibibazo nk’ibyo yamuriha kuko yatakaje amafaranga ye akanongeraho andi yo kuyogesha kugira ngo ayo mazi ave muri moteri.

Uganiriye n’abakora kuri za sitasiyo za lisansi bakubwira ko ibyo bintu bidashoboka kuko nubwo byose ari ibisukika ariko bidashobora kuvangwa nkuko Umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi wa Vivo Energy Rwanda Shyaka Abdallah yabigarutseho.

Ati “Lisanse cyangwa mazutu ntabwo bishoboka ko byavangwa n’amazi.”

Abahanga mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli bemeza ko ishobora kwivanga n’amazi biturutse ku bigega iba ibitsemo bitaba byakorewe ubugenzuzi n’isuzuma ryabyo.

Ubusanzwe kuko biba bifunze kandi harimo lisansi ishobora kuzamura icyuya gifata (bivuye kuri vapeur) ku mufuniko bigahinduka amazi ku buryo bisubira mu kigega ariko kubera ko amazi agira umubyimba munini agahita ajya hasi.

Bivugwa ko iyo ayo ibigega bimaze igihe bidakorerwa ubugenzuzi y’amazi ashobora kuba yariyongereye bityo ugasanga utanga lisansi aravoma amazi.

Ubundi buryo bishobora gushoboka ko lisansi yivanga n’amazi harimo n’ibishobora guturuka ku modoka ubwayo idakorerwa ubugenzuzi ndetse n’abashoferi bashobora kwiba bakamenamo amazi cyane nko ku makamyo manini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .