Uruganda rwiswe Sky Drop Industries rumaze igihe gito rutangiye imirimo ko rwafunguye imiryango mu Ugushyingo 2022. Rwenga inzoga zitandukanye zirimo za liqueurs aho rufite ubushobozi bwo kwenga amacupa hagati ya 5000 na 10,000 mu isaha.
Uru ruganda rwatangiranye abakozi ijana, rufite gahunda yo kwagura ibikorwa rukagera kure haba mu kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere aho rutuye.
Umwe mu bakozi b’urwo ruganda, Murekezi Lucky yavuze ko bashaka kugira umwihariko, u Rwanda rukihaza mu nzoga zarwengewemo aho gukoresha nyinshi ziva hanze.
Imibare itangwa n’urubuga rwa Loni rukusanya amakuru y’ubucuruzi, Comtrade, igaragaza ko mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwakuye hanze ibinyobwa birimo inzoga bya miliyoni 28 z’amadolari, asaga miliyari 28 Frw.
Murekezi yavuze ko hejuru yo gukora bashaka urwunguko, banifuza guteza imbere ubuzima bw’abaturage cyane cyane abatuye mu gace uruganda rukoreramo, binyuze mu guha akazi abantu benshi.
Ati ‘‘Ni uruganda rwatanze akazi. Twatanze akazi by’umwihario mu Karere ka Bugesera, abatuye hafi ahongaho turakorana, turabana.’’
Rukoresha abakozi 100 ba nyakabyizi, ndetse n’abandi bahoraho bagera ku 100, ndetse ruha akazi abakora imirimo itandukanye, harimo n’abavumvu borora inzuki zitanga ubuki.
Uru ruganda kandi rufite gahunda yo guhaza izoko ry’u Rwanda, rugatangira kwagura ibikorwa byarwo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane rugahera mu bihugu bikikije u Rwanda.
Kuri ubu uru ruganda rufite inzoga zirimo iyitwa Saint Nero ari nayo ikozwe mu buki na Nobilis Gutta.
U Rwanda rumaze kunguka inganda zitandukanye zenga inzoga ahanini biturutse ku kuba ari kimwe mu bihugu bya Afurika byorohereza abashoramari mu ngeri zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!