Mu kwegereza abakiliya bayo serivisi za banki, Banki y’abaturage yahisemo kumanura zimwe muri serivisi zatangirwaga mu mashami yayo atandukanye zigezwa ku ba Agents biswe BPR Hafi Agent barenga 300 bari hirya no hino mu gihugu.
Kugeza uyu munsi kugira ngo umukiliya ahabwe serivisi zirimo kubikuza ku ba-agenti ba BPR byamusabaga kuba afite ikarita y’iyi banki, ibintu byagoraga abakiriya batagira aya makarita.
Nyuma yo kwitegereza ingorane bamwe mu bakiliya badafite amakarita bahuraga nazo iyi banki yabashyiriyeho uburyo buzajya bubafasha kubona serivisi bitagombye ikarita.
Muri ubu buryo bushya ,icyo umukiliya asabwa gusa ni ukuba akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Mobile Banking bufasha kubona serivisi za banki hakoreshejwe telefoni igendanwa cyangwa ubukoresha interineti buzwi nka ‘internet banking maze agahitamo serivisi ya ’Izi Cash’.
Ubu buryo ntibuzasimbura ubusanzwe bukoreshwa bw’amakarita ahubwo buje kugira ngo bufashe n’abakiliya ba BPR batayagiraga kubonera serivisi za banki kuba-agents.
Ubu buryo kandi buzafasha abakiriya ba BPR bari basanzwe boherereza abantu amafaranga kugira ngo bayabone bigasaba ko bajya kuyabikuriza kuri ATM za BPR
Mu gihe umukiriya w’iyi banki ari we ushaka kwibikuriza yohereza amafaranga kuri nimero ye ya telefone ubundi akabona imibare y’ibanga 2 ; umwe ufite imibare 5 (cash out code) n’undi ufite imibare 10 (secret code) akaba ariyo abwira umu-agent ubundi akamubikuriza.
Bitandukanye n’uko uwohererejwe mbere byamusabaga kujya kuri ATM kugira ngo abone amafaranga, kuri ubu azajya ajya ku umu-agent wa BPR Hafi amubwire umubare w’amafaranga yohererejwe ndetse n’imibare y’ibanga 2 (uwambere ni uwo yahawe n’uwamwohereje ndetse uwakabiri ni uwo we yakiriye mu butumwa bugufi ) kugira ngo abikuze.
Uwohererejwe si ngombwa ko aba asanzwe ari umukiriya wa Banki y’abaturage. Uretse kubitsa no kubikuza, umukiliya kandi ashobora no guhabwa serivisi za banki zitandukanye ku ba Agenti zirimo kureba amafaranga ari kuri konti, kohereza no kwakira amafaranga ndetse no kwishyura imisoro.
Ubu buryo bushya bwitezweho kuzafasha Banki y’abaturage kurushaho kwegereza abaturage serivisi za Banki aho batuye mu buryo bwihuse, bwizewe kandi butekanye dore ko ari nazo ntego yatangiranye kuva yafungura imiryango mu 1975.



TANGA IGITEKEREZO