Ba rwiyemezamirimo 25 b’abagore batoranyijwe muri ‘BK Urumuri’ mu cyiciro cya kane bamenyekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yatangaje imishinga 25 y’abagore batoranyijwe kugira ngo bazahabwe amahugurwa, bazanatoranywemo abahazahabwa inguzanyo itagira inyungu hagamijwe kuzamura imishinga yabo, muri gahunda izwi nka ‘BK Urumuri’, icyiciro cya kane.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena nibwo hatangajwe iyo mishinga mu magana y’abari banditse basaba gutoranywa.

Aba bagore bazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu mu gucunga imishinga n’ubucuruzi, ku bufasha bw’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development. Nyuma abo bagore bazatoranywamo abazahabwa inguzanyo itishyurirwa inyungu.

Imishinga y’abagore yatoranyijwe iri mu ngeri zitandukanye nk’inganda ziciriritse, kubyaza umusaruruo ibiva mu buhinzi n’ubworozi, imideli, ubukerarugendo n’amahoteli, ubuvuzi, ubukorikori, itangazamakuru, ikoranabuhanga n’ibindi.

Uyu mwaka gutoranya abahatanye muri BK Urumuri byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya coronavirus ariko abaryitabiriye bijejwe umucyo mu byakozwe ndetse na serivisi bazahabwa.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko uyu mwaka bahaye umwihariko abagore kuko bagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu.

Yasabye abagore batoranyijwe kubyaza amahirwe iki gihe bazahura ubucuruzi bwabo bwahungabanyijwe na coronavirus, no gushakisha andi mahirwe.

Ati “Abagore bose batangiranye uru rugendo na BK Urumuri, turabasaba kongerera ingufu ubucuruzi bwanyu kuko twizera ko mu gihe cy’ibibazo, n’amahirwe aba ahari. Mukorane natwe ndetse n’Inkomoko, mwige ntimucike intege. Ndabizi ko muri ibi bihe mushobora gucogora ariko mukore cyane kuko tuzabitsinda.”

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, Nathalie Niyonzima yijeje abo ba rwiyemezamirimo kuzahabwa amahugurwa y’ingirakamaro bifashishije inararibonye.

Ati “Twishimiye kongera gufatanya na BK mu gufasha abagore mu turere twose tw’u Rwanda. Nubwo turi gukora mu bihe bidasanzwe, muri Inkomoko twiyemeje gutanga serivisi nziza. Ibyo muzahabwa muri iyi gahunda ntabwo bizabafasha gusa kubona inguzanyo itagira inyungu muri BK ahubwo bizanabafasha gushaka irindi shoramari n’andi mikoro.”

Nathalie Niyonzima yavuze ko abagore batewe inkunga mu byiciro byashize bagiye biteza imbere bigaragara, ari nacyo bategereje ku batoranyijwe uyu mwaka.

Inkomoko imaze igihe itanga ubumenyi n’ubujyanama mu by’ubucuruzi, ikaba imaze gufasha ba rwiyemezamirimo basaga 5000 mu myaka irindwi ishize, barimo abatsinze amarushanwa ya BK Urumuri mu byiciro bitatu biherutse.

Zimwe muri sosiyete z’ubucuruzi zazamuwe muri ubu buryo harimo nk’inzu y’imideli House of Tayo, Moshions, Murukali , Yummy and Fresh, Mudacumura Publishing House, Karisimbi Wines, Ki-pepeo Kids, Ishyo Foods n’abandi.

Imishinga yatoranyijwe uyu mwaka

1. Exalto Engineering and Supply Solutions Ltd

2. Uzi Collections

3. Vakman Ltd

4. Slice and Cakes

5. Nova Leather Ltd

6. ABCD Great Life Ltd

7. Farmia Group Ltd

8. Bee Light Ltd

9. DM Bricola Ltd

10. La Fotolia Ltd

11. Huza Press Ltd.

12. WEYA Creations Ltd.

13. Jotete Investment Ltd

14. Feed The World Company Ltd

15. Gukora no Gucuruza Inkweto

16. SHARAMA Events & Tours

17. The Gold World Company Ltd

18. Savior Civil Engineers Ltd

19. Work Roselyne Ltd

20. Berwa Crochet Ltd

21. Endless Trading Company

22. Data Systems Ltd

23. Mugisha Timber Hub

24. Bellavitae Medical Clinic

25. Iwacu Poultry Ltd

Aba ni ba rwiyemezamirimo bageze mu cyiciro cya nyuma cya Urumuri Initiative umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .