BK Group Plc yatangaje inyungu ya miliyari 25 Frw mu mezi icyenda ya 2019

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

BK Group Plc yatangaje ko mu mezi icyenda yasojwe ku 30 Nzeri 2019, yabonye inyungu ya miliyari 25 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, ikaba yarazamutse ku gipimo cya 27 ku ijana ugereranyije n’iyabonetse mu mezi nk’ayo mu mwaka ushize.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kane, BK Group Plc yagaragaje ko mu gihembwe cya gatatu inyungu yari miliyari 10.4 Frw, ingana n’izamuka rya 66.6% ugereranyije na miliyari 6.3 Frw zabonetse mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ibigo byose bihurira muri iki kigo ari byo BK Capital, BK General Insurance, Banki ya Kigali na BK TechHouse, byose byabonye inyungu mu mezi icyenda ya 2019.

Ati “Muri rusange banki yakomeje gukora neza itanga inguzanyo mu banyarwanda no mu bikorera ngo dukomeze guteze imbere igihugu. Ibikorwa bya banki ubwayo inyungu yiyongereyeho 20%, mu bwishingizi naho inyungu yiyongereye ku gipimo kirenga 80%, ni inyungu iri hejuru, wafata ibigo byose, inyungu nyuma y’imisoro yazamutse kuri 27% kandi abakiliya bacu bagizemo uruhare.”

Yavuze ko izamuka ry’iyi nyungu ryatewe ahanini n’uburyo inguzanyo zatanzwe zazamutseho 30.1 ku ijana zikagera kuri miliyari 651.1 Frw, hakiyongeraho na serivisi ya IKOFI ikomeje gufasha abahinzi kubona serivisi z’imari.

Dr Karusisi yanavuze ko hakomeje uburyo bwo kugabanya amafaranga atangwa ku bikorwa birimo abakozi n’ibindi, ku buryo hari icyizere ko abanyamigabane bazabona inyungu ishimishije ku migabane.

Inyungu mu bijyanye n’ubwishingizi yageze kuri miliyari 1,039Frw mu gihembwe cya gatatu ugereranyije na miliyoni 559 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo umwaka ushize; BK TecHouse yungutse miliyoni 788 Frw ugereranyije na miliyoni 458 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo umwaka ushize; mu gihe ibikorwa bya BK Capital Ltd byazamutse 27%.

Kugeza ubu Banki ya Kigali yihariye 28% by’ibikorwa bya banki mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane kandi BK yatangaje ko yakiriye Rohit Dhawan, umuyobozi mukuru mushya ushinzwe ikoranabuhanga, winjiye muri iki kigo mu mezi abiri ashize.

Dr Diane Karusisi yavuze ko ibigo byose bigize BK Group Plc byakoze inyungu ishimishije mu mezi icyenda ashize
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK, Nathalie Mpaka, yavuze ko bakomeje no kugabanya amafaranga atishyurwa neza ari mu maboko y'abakiliya
Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali bwagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane
Umuhinde Rohit Dhawan yakiriwe muri Banki ya Kigali nk'Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa BK Capital Ltd, Carine Umutoni; Umuyobozi wa BK General Insurance, Alex Bahizi; Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi; Umuyobozi wa BK TecHouse, Munyangabo Claude n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki ya Kigali, Nathalie Mpaka

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza