Ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’ubukerarugendo beretswe amahirwe ari mu gukorana na GroFin

Yanditswe na Iradukunda Serge, Uwase Joie Clarisse
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imari gitanga Inguzanyo n’Ubujyanama ku mishinga mito n’iciriritse (GroFin) cyeretse ba rwiyemezamirimo batandukanye bari mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli amahirwe ari mu gukorana nacyo.

Ni mu kiganiro cyabaye kuri uyu 19 Ukuboza 2019 aho ubuyobozi bw’iki kigo bwaganiriye na ba rwiyemezamirimo uburyo bashobora kubaguriza amafaranga ndetse bakabaha n’ubujyanama buhoraho bwafasha ibikorwa byabo by’ubucuruzi kurushaho gutera imbere.

GroFin yatangiye kurushaho gufasha imishinga y’ubukerarugendo muri Mata 2018, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye na Mastercard Foundation muri gahunda ya Hanga Ahazaza, igamije guha ubumenyi urubyiruko n’abari n’abategarugori ibihumbi 30 000 kugira ngo bibafashe kubona akazi mu bukerarugendo.

Iyi gahunda ya Hanga Ahazaza y’imyaka itanu, igamije kandi gufasha ba rwiyemezamrimo bari mu bukerarugendo mu kuborohereza kugera ku nguzanyo n’izindi serivisi z’imari zigamije kuzamura ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Umuyobozi wa GroFin Rwanda, Bugabo Christian, yavuze ko umwe mu mwihariko wa GroFin ari uko iguha inguzanyo iboneye ndetse ikaguha n’ubufasha buhoraho ari mbere yo kuguha amafaranga na nyuma yaho, byose bigamije guteza imbere ikigo cy’ubucuruzi mu buryo burambye.

Yagize ati “Umwihariko ni uko tuguha amafaranga ariko na mbere yo kuguha amafaranga tujya mu mushinga wawe tukawureba tukakugira inama, tukareba imibare yawe n’icyerekezo ufite, isoko uko rihagaze, ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa by’ubucuruzi ariko noneho n’amafaranga tuguhaye, tuguha n’uburyo bwo kwishyura bujyanye n’uko amafaranga yawe yinjira (cash flow patterns).”

Bugabo yongeyeho ko n’iyo ubucuruzi bw’umuntu bugeze mu bibazo batamutererana, iyo bigaragara ko bitatewe na nyirubwite.

Ati “Dutanga ubufasha buhoraho ku buryo tubana n’umukiliya kugeza arangije kwishyura. Twebwe tuba turi umufatanyabikorwa w’umukiliya, tugomba kumugira inama ritararenga, tubana na we muri cya gihe twamuhayemo inguzanyo tukamuherekeza. Ntabwo tuguha amafaranga ngo tuzaze kukureba tuje guteza cyamunara.”

Bugabo yongeyeho ko indi nyungu iri mu gukorana n’iki kigo ari uko mu gutanga inguzanyo ititsa cyane ku gaciro k’ingwate, nubwo ingwate iba ikenewe ahubwo ishingira ku bunararibonye bwa rwiyemezamirimo n’imbaraga umushinga we ugaragaza mu kuba wakunguka mu buryo burambye kandi uteza imbere igihugu mu gutanga akazi no kugira uruhare mu gutanga imisoro, ituma igihugu gikomeza gukora ibikorwaremezo biteza imbere abaturage.

Umuyobozi wa Guest house Bed and Breakfast, Uwimana Florence, witabiriye iki kiganiro, yavuze ko hari ibyo yishimiye mu mikorere ya GroFin kandi asanga byamufasha mu kazi ke.

Yagize ati “Hari byinshi bagufasha cyane cyane ibijyanye na kuriya bagufasha mu kwishyura kuko mu bijyanye n’ubukerarundo n’amahoteli hari nk’amezi abiri cyangwa atatu udakora. Kuba rero batanga inguzanyo mushobora no kumvikana uburyo wayishyura bitewe n’uko winjije. Ni ibintu byadufasha cyane.”

GroFin itanga inguzanyo zihera kuri miliyoni 95 Frw zikageza kuri miliyari 1.3 Frw. Kuva muri Werurwe 2007 ikaba imaze gutanga miliyoni zirenga 20 z’amadolari kuri ba rwiyemezamirimo bakorera mu bukerarugendo, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi n’ibindi. Arenga 50% y’aya akaba amaze gutangwa mu myaka ine ishize ndetse GroFin ikaba ifite intego yo gukomeza kuzamura inguzanyo n’ubujyanama itanga ku mishinga itandukanye.

GroFin ifite icyicaro gikuru mu Birwa bya Maurice ikaba iri no mu bindi bihugu 14 muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ikiganiro cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bari mu rwego rw'ubukerarugendo
Ba rwiyemezamirimo basobanuriwe byimbitse ku mikorere ya GroFin
Umuyobozi wa GroFin Rwanda, Bugabo Christian yagaragarije abitabirye iki kiganiro umwihariko wa GroFin
Muri iki kiganiro ba rwiyemezamirimo bagize umwanya wo gusobanuza ku mikorere ya GroFin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza