Ba rwiyemezamirimo batandatu batsindiye inguzanyo itagira inyungu mu Urumuri Initiative ya BK

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali (BK), yahaye inguzanyo itagira inyungu ba rwiyemezamirimo btandatu batsinze muri gahunda yayo yiswe ’Urumuri Initiative’ igamije guteza imbere imishinga y’ibikorerwa mu Rwanda.

Urumuri Initiative ni gahunda ya Banki ya Kigali, yatangijwe mu 2017 ubwo iyi Banki yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, ikaba igamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere ariko ahanini harebwa ku bikorerwa mu Rwanda.

Aba batandatu batsinze batoranyijwe muri 12 bari babashije gutambuka mu Ugushyingo uyu mwaka nyuma yo kunyura imbere y’akanama nkemurampaka basobanura ibijyanye n’imishinga yabo.

Abatsinze ni Amazon Nutrition Cabinet yatsindiye inguzanyo ya 4 000 000 FRW, Avo Health Business Enterprise yegukanye 4 500 000 FRW, Greenleaves Business Enterprise yatsindiye 4 000 0000 FRW, Ishyo foods business enterprise yatsindiye 4 000 000 FRW, Nziza igisura itsindira 4 250 000 FRW, naho Kipepeo Kids itsindira 4 250 000 FRW.

Mu muhango wo guhemba wabaye kuri uyu 22 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, yavuze ko icyo biteze mu batsinze ari ugushyira mu bikorwa amahugurwa azabafasha gucunga imishinga yabo bahawe ku bufatanye n’Ikigo Inkomoko Entrepreneur Development.

Yagize ati “Icyo twiteze mu batsinze n’abitabiriye amahugurwa bose ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize byose muri iki gihe cy’amezi arindwi yo kubahugura, ndatekereza ko bize byinshi bizafasha ibyo bakora bikajya ku rundi rwego”.

Dr Karusisi yabwiye n’abatabashije kubona inguzanyo ko babonye inyigisho zishobora kuzabafasha mu mishanga yabo.

Ati “Ndashaka kubwira aba bantu ko batatsindiye inguzanyo ariko batsindiye amahugurwa agiye guhindura ubuzima bwanyu anabafashe mu byo mukora”.

Abitabiriye gahunda ya Urumuri Initiative bamaze amezi atandatu bahugurwa n’ikigo Inkomoko Entrepreneurs Development ku bijyanye n’uko bakora igicuruzwa gihuje n’ibyifuzo by’umukiliya, gucunga imari ndetse n’uburyo bwo gukorana n’abakozi.

Umuyobozi wa Inkomoko Entrepreneurs Development Julienne Oyler, yavuze ko icyagendeweho mu gutora abatsinze ari ubushobozi babona mu mishinga yabo.

Yagize ati “Ibyagendeweho hatoranywa aba biroroshye, ni ukureba ese bafite ibikorwa bishobora kuramba ndetse bigakura, twarebye ese bumva icyo abakiliya babo bashaka, ese bumva ibijyanye n’imari yabo, ese bumva amahirwe ashobora gutuma ibyo bakora bikura”.

Julienne Oyler yongeyeho ko ibi bikwiye kuba amahirwe ku batsinze yo kwereka igihugu ko imishinga yabo y’ibikorerwa mu Rwanda ishobora kuramba.

Umwe mu batsinze Ruzibuka Priscilla, yavuze ko iyi nguzanyo n’amahugurwa yahawe bigiye kumufasha mu mikorere ya Kompanyi yashinze ya ‘kipepeo kids’ ikora imyenda y’abana.

Ati “Twateganyije kuzayakoresha mu kwagura ibyo dukora, mu mikorere no mu gushaka ibikoresho by’ibanze twifashisha”.

Inguzanyo ya Miliyoni 25 Frw yagabanyijwe abatsinze uko ari batandatu hagendewe ku yo bagiye bagaragaza ko bazakenera mu guteza imbere imishinga yabo.

Abitabiriye Urumuri Initiative bategereje kumenya abatsinze
Batandatu batsinze bagabanye miliyoni 25
Byari ibyishimo ku batsinze bafatana ifoto y'urwibutso n'abayobozi ba BK
Hahembwe imishinga itandukanye hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Ruzibuka Priscilla yavuze ko amafaranga n'amahugurwa yahawe bigiye kumufasha mu kunoza imikorere ya kompanyi ye
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abatsinze gukomeza kubaba hafi
Umuyobozi wa Inkomoko Entrepreneurs development Julienne Oyler yavuze ko aya ari amahirwe ku batsinze yo kwerekana ko bashoboye
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi yasabye abitabiriye Urumuri Initiative gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza