00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Uwihanganye yashimishijwe no gusanga ikawa ya Nyamasheke na Nyabihu muri Nouvelle-Zélande

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2022 saa 01:17
Yasuwe :

Ikawa y’u Rwanda ikomeje kwamamara mu mahanga yose ari nako igwiza igikundiro mu bayihebeye kubera uburyohe ntagereranywa.

Niba uri umuhinzi wa kawa mu byaro bya Nyabihu na Nyamasheke, menya ko izina ryawe rizwi mu maduka ya kawa rwagati mu nyanja ya Pacifique mu kirwa cya Nouvelle-Zélande.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Australia na Nouvelle-Zélande, Uwihanganye Jean de Dieu, ni umwe mu bahamije igikundiro ikawa y’u Rwanda ifite muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Aziya.

Amb. Uwihanganye umaze iminsi mu rugendo muri Australia na Nouvelle-Zélande, yanditse kuri Twitter agaragaza ibyishimo yatewe no gusanga muri Wellington ikigo gikomeye muri Nouvelle-Zélande, cyitwa Flight Coffee gicuruza mu maguriro yacyo kawa yo mu Rwanda.

Ati "Nouvelle-Zélande na Australia ni ibihugu abaturage bakunda Ikawa cyane kandi beza nke. Kubona Ikawa ya Nyamasheke; Nyabihu byaranshimishije cyane. Nabonye kandi Ikawa ya Gakenke muri Melbourne hamwe Queensland muri Australia".

Amb. Uwihanganye yasangije abamukurikira amateka y’uburyo yiga mu mashuri yisumbuye muri za 2001-2002 Se yamubyutsaga mu gitondo cya kare ngo ajye gusasira ikawa cyangwa gusoroma ibitumbwe mu misozi y’i Muhura muri Gatsibo. Icyo gihe yibazaga icyo ibintu umuntu atanywa bimaze ku buryo byamubuza kwiryamira.

Icyakora, uyu munsi avuga ko "Kwibuka njye icyo gihe nkongera kubona ikawa ahantu nka New zealand iturutse Nyabihu na Nyamasheke, byongera gutuma nshima abayobozi bacu, ababyeyi bacu. U Rwanda ni igihugu cyiza; dufite ubuyobozi bwiza; nishimira ko nahawe amahirwe yo gutanga umusanzu wo gukorera u Rwanda".

Yabwiye urubyiruko rungana na we icyo gihe rubyuka kare rujya gukorera ikawa kumenya ko ikunzwe kandi ihesha u Rwanda isura nziza i mahanga kure.

Ati "Akazi mukora ni keza. Mukomereze aho natwe tuzakomeza kubashakira n’andi masoko menshi mu kazi kacu ka buri munsi".

Mu cyumweru gishize NAEB yerekanye ko ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga ingana ma Megatonnes 38,4, ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 190.465. Yoherejwe ahanini mu Bubiligi na Nigeria.

Ambasaderi Uwihanganye yashimishijwe no gusanga ikawa y'u Rwanda muri Nouvelle-Zélande
Ikawa ya Shyira muri Nyabihu n'iya Kilimbi muri Nyamasheke zirakunzwe cyane muri Nouvelle-Zélande
Ku rutonde rw'ikawa ziboneka mu maguriro yazo usangaho izo mu Rwanda
Ikawa ya Kilimbi na Shyira iba iri ku meza y'imbere muri Nouvelle-Zélande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .