Amatungo agera ku 1000 yabazwe kuri Noheli i Nyabugogo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Amatungo arimo inka 441, ihene n’intama 544, niyo yabagiwe mu ibagiro rya Nyabugogo riherereye mu Karere ka Nyarugenge tariki ya 24 n’iya 25 Ukuboza 2018.

Ku munsi wa Noheli, benshi mu bakunda inyama bo muri Kigali, batangaje ko kuzibona byari ihurizo bitewe n’ubwinshi bw’abazishakaga.

IGIHE yatembereye mu ibagiro rya Nyabugogo kugira ngo imenye uko umunsi wa Noheli wizihijwe ku bakunda inyama.

Ubuyobozi bw’iri bagiro bwatangaje ko umubare w’amatungo yabazwe kuri Noheli n’umunsi wayibanjirije wikubye kabiri ugereranyije n’uw’amatungo ribaga mu minsi isanzwe.

Bwemeza ko tariki ya 24 Ukuboza 2018, ryabaze inka 219 naho kuri Noheli nyir’izina ribaga 222. Mu minsi isanzwe iri bagiro ribaga inka ziri hagati ya 100 na 150 gusa.

Muri iriya minsi ibiri habazwe ihene n’intama zigera kuri 544 mu gihe mu minsi isanzwe habagwa iziri hagati ya 110 na 160.

Umukozi ukurikirana ibikorwa by’iri bagiro, Cyubahiro Christophe, yabwiye IGIHE ko mu minsi mikuru bakoze iyo bwabaga kugira ngo batange serivisi ziboneye.

Ati “Ntabwo navuga ko inyama zabuze kuko twe icyo dukora ni ugutanga serivisi yo kubaga. Gusa iyo urebye usanga inka twabaze n’ihene ndetse n’intama muri iyi minsi ibiri byariyongereye.”

Usibye kuba cyari igihe cy’iminsi mikuru, kwiyongera kw’aya matungo kwanatewe n’uko ibagiro rya Kicukiro ryafunzwe.

Hari abaturage batangaje ko batunguwe n’uburyo abacuruza inyama mu duce dutandukanye bongereye ibiciro kuri Noheli.

Bizimana Victoire wo mu Murenge wa Nyakabanda ati “Kuri boucherie hafi ya zose z’iwacu twasangaga zashize kare yewe n’ibiciro babizamuye bongeyeho amafaranga 200."

Ngo hari abagurishaga ikiro cy’inyama z’imvange 2700 Frw cyangwa 2600 Frw kandi mu minsi isanzwe barakiguraga 2400 Frw.

Umwe mu bacuruza inyama muri Boucherie yo mu Murenge wa Kimisagara yasobanuye ko ikiro cy’imvange bakiranguraga hagati ya 2000 Frw na 2100Frw, mu gihe mbere byari 1800 Frw.

Mu ibagiro rya Nyabugogo, habazwe amatungo agera ku gihumbi mu minsi mikuru ya Noheli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza