00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza kuri Ndutabandi watsindiye miliyoni 10Frw muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 4 Ukwakira 2022 saa 04:38
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose kuri Ndutabandi Jean Baptiste watsindiye akayabo ka miliyoni 10Frw abikesha gukina umwe mu mikino ya Inzozi Lotto witwa Impamo Jackpot.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na sosiyeti ya Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Impamo Jackpot, Quick10 ndetse n’Igitego Lotto. Abayobotse iyi mikino bahamya ko ikomeje kubafasha kwiteza imbere mu mishinga yabo.

Ku itariki ya 25 Nzeri 2022 nibwo Ndutabandi yahawe ubutumwa bumuhamiriza ko yabaye umunyamahirwe w’icyumweru ibintu kuri we avuga ko byamugoye kubyakira kubera ubwinshi by’amafaranga yatsindiye.

Ati"Bakimara kubimbwira nagize ihahamuka kuko kugeza n’iyi saha sindabyakira bitewe n’ubwinshi bw’aya mafaranga kuko natekerezaga ko baba ari abatekamutwe bampamagaye ariko hanyuma nza kumenya ko atari abatekamutwe."

Ndutabandi yamaze impungenge abakina imikino ya Inzozi Lotto ndetse n’abakeka ko byaba ari ubutekamutwe, ahamya ko ibihembo utsindiye babiguha gusa ko bisaba gukina udafite inyota nyinshi yo gutsinda. Avuga ko ibanga rishobora kugufasha gutsinda ari ukugura amatike menshi.

Ati"Ibi bintu ni ukuri kuzuye gusa bisaba kutabijyamo ufite inyota nyinshi yo gutsinda kuko ushobora gutsindwa rimwe ubundi ugatsinda. Ibanga rishobora kugufasha gutsinda ni ukugura amatike menshi nibura nk’atanu icyarimwe hanyuma amahirwe yagusekera ugatsinda."

Ndutabandi ashimira abatekereje umushinga wa Inzozi Lotto kuko waje ari igisubizo ku bakina imikino yayo, aho ibafasha kwiteza imbere mu mishinga yaba imito ndetse n’iminini binyuze mu bihembo itanga kandi anashishikariza abatarayikina nabo kubigerageza bakareba ko nabo inzozi zigahinduka impamo.

Usibye Ndutabandi Jean Bapstite watsindiye miliyoni 10Frw hari n’abandi bantu bagera ku 1.850 batsindiye ibindi bihembo bitandukanye muri Jackpot Lotto bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda aho abatsinze bose batsindiye ari hagati ya ibihumbi 500Frw ndetse na 1000Frw.

Ku bashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto bakanda *240# bagakuriza amabwiriza ndetse banasura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Ndutabandi yatsindiye miliyoni 10Frw muri Inzozi Lotto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .