00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku bacururiza mu Biryogo nyuma yo kwakira abitabiriye CHOGM (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 June 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri Car Free zone iherereye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, baravuga babonye inyungu nyinshi mu gihe u Rwanda rumaze rwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth izwi nka CHOGM.

Bamwe mu bacuruza ibintu bitandukanye birimo ikawa na Green Tea, capati na Brochettes babwiye IGIHE, kuva batangira gukorera muri aka gace ari bwo bwa mbere bari kubona abakiliya benshi.

Neneri Hamza utunganya ikawa yagize ati “Abakiliya bari kuza ari benshi cyane rwose ntabwo ari nka mbere kuko muri iki gihe guhera nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri baba bari kuza ari benshi tukabura n’aho tubicaza bikaba ngombwa ko n’intebe tuzikuraho.”

Shania wakira abakiliya muri Car Free Zone ya Biryogo we yagize ati “Rwose ubu tumeze neza ibintu byarahindutse cyane kuva iyi nama yatangira. Turi gukora cyane ku buryo mbere ubwa njye nakiraga abantu 80 ariko ubu ndi kwakira abagera ku 150.”

Yongeyeho ko kuva CHOGM yatangira amaze kwizigamira agera mu bihumbi 60 Frw yagiye ahabwa n’abakiliya bishimiye serivisi ze.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, na we yemeza ko iyi nama ya CHOGM yunguye cyane abacuruzi bo muri ako gace.

Ati “Nibyo koko abacuruzi barishimye kuko baracuruza cyane. Abanyamahanga baraza, hari n’abaza mu bitaramo . Hari na internet y’ubuntu ku buryo biri mu bituma abantu bahaza ari benshi.”

Car free zone mu Biryogo yashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka mu rwego rwo kwagura aho abantu bidagadurira no guteza imbere ubucuruzi.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo mu Biryogo hagizwe Car Free Zone
Bamwe mu bakira abakiliya baje kunywa ikawa bemeza ko bari kunguka cyane muri iki gihe cya CHOGM
Biba ari ibyishimo ku basohokeye muri Car Free zone mu Biryogo
Abacuruza ibyo kunywa n'ibyo kurya mu Biryogo bemeza ko bari kunguka cyane
Abakunzi b'ikawa bishimiye uburyo bahawe na internet y'ubuntu mu Biryogo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .