Umuhango wo kumurika iki kinyobwa ku mugaragaro wabaye kuwa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2019, witabirwa n’abacuruzi batandukanye basanzwe n’ubundi bacuruza ibinyobwa mu Rwanda.
Xploza ni ikinyobwa gikorerwa muri Pologne n’uruganda rwa Promasidor, kikaba gikungahaye kuri Caffeine ifasha gukangura ibice bitandukanye by’umubiri n’ubwonko, ikaba kandi inifitemo Vitamin B.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Akagera Business Group, Muneza Salim Nesta, avuga ko Xploza ari ikinyobwa gitandukanye n’ibindi bitera imbaraga bigaragara ku isoko ryo mu Rwanda, kuko cyo kiri ku rwego rw’u Burayi ndetse n’ubuziranenge bwayo budashidikanywaho.
Yagize ati “Xploza ahantu itandukaniye n’ibindi binyobwa bitera imbaraga bigaragara mu Rwanda, ni uko ubuziranenge bwayo bwizewe kuko ari ikinyobwa kiri ku rwego rw’i Burayi. Nk’abanyarwanda twabahamagarira kuyigura cyane kuko ubuziranenge bwayo bwizewe.”
Muneza yongeyeho ko Xploza ari ikinyobwa kigabanya umunaniro bityo abantu bakora amasaha y’ikirenga cyangwa akazi gasaba imbaraga bakwiye kunywa iki kinyobwa. Ikindi ni uko Xploza ifasha umuntu gutekereza neza ndetse n’abantu bakora siporo zitandukanye bakwiriye kukinywa.
Umuntu ashobora byibuze kunywa uducupa twa Xploza tubiri ku munsi, gusa abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 18 bo ntibemerewe kuyinywa.
Xploza imaze ukwezi igeze mu Rwanda, ikaba ubu igaragara mu bihugu 18 byo ku mugabane wa Afurika.
























Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique
TANGA IGITEKEREZO