00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza muri Turikiya karenze miliyari 10 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 12:24
Yasuwe :

Agaciro k’ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereza muri Turikiya buri mwaka karenze miliyoni $10 (asaga miliyari 10 Frw) , kubera ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Byatangarijwe abikorera b’u Rwanda na Turikiya mu nama iri kubera Istanbul, yatangiye ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.

Umuyobozi w’Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bafakulera yavuze ko ari umusaruro w’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama izasozwa ku wa 24 Ugushyingo, yateguwe ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ububanyi n’amahanga muri Turikiya n’urwego rw’abikorera muri icyo gihugu, nk’uko The New Times yabitangaje.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacuruzi bo mu Rwanda na Turikiya, Selim Bora usanzwe ari umuyobozi wa sosiyete y’ubwubatsi ya Summa, yaganiriye na Bafakulera. Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2016.

Yavuze ko ubucuruzi n’ishoramari rikomeje kwiyongera ku mpande zombi, rigaragagaza iterambere ry’ibihugu byombi.

Ati “Ibihugu byacu byombi bimaze gusinya amasezerano asaga 15 y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.”

Bora yavuze ko ibyo u Rwanda ruvana muri Turikiya nabyo byiyongereye kuko mu mwaka wa 2021 byageze kuri miliyoni $79.

Sosiyete zo muri Turikiya nazo zikomeje gushora imari mu Rwanda ku bwinshi kuko mu myaka icumi ishize, bamaze gushora asaga $400 mu nzego zirimo nk’uburezi, ubucuruzi n’ibindi.

Bafakulera yabwiye abashoramari bo muri Turikiya ko uyu ari umwanya kwiza wo gushora imari mu Rwanda.

Ati “Twaje hano gushaka amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari kandi twiteguye gutanga umusanzu wose muzakenera ngo mushore imari mu Rwanda. Nk’ubu sosiyete Hakan yo muri Turikiya yashoye imari mu by’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda.”

Iyi sosiyete izwi nka Hakan Peat Power Plant yubatse uruganda rw’amashanyarazi mu karere ka Gisagara, rwitezweho gutanga Megawatt 70.

Mu bigo byo muri Turikiya byashoye imari mu Rwanda kandi harimo Summa na Salim byagize uruhare mu kubaka imishinga minini nka Kigali Convention Centre, Kigali Arena ndetse na Stade Amahoro iri kubakwa.

Doğuş Group, ikindi kigo cyo muri Turikiya kiri gushaka gushora imari mu Rwanda kibinyujije mu kuhubaka hoteli eshatu zigezweho, nkuko cyabitangaje muri Nzeri uyu mwaka.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu ndege Turkish Airways imaze igihe ikorera ingendo zitandukanye hagati ya Kigali na Instanbul.

Bafakulera yavuze ko izo ngendo ari amahirwe akomeye ku bacuruzi n’abashoramari bo mu bihugu byombi.

Mu myaka mike ishize, ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Turikiya bwateye imbere cyane
Abashoramari bo mu Rwanda bijeje ubufasha bagenzi babo bo muri Turikiya bifuza gushora imari mu Rwanda
Aba bashoramari ku mpande zombi biyemeje gukomeza ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .