Aboherereza abantu ubutumwa bwamamaza batabibasabye bagiye kujya bacibwa amande

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza agenga ubutumwa bw’ubucuruzi bwamamaza mu Rwanda, aho uyarenzeho ashobora gucibwa amande agera ku bihumbi 500 Frw.

Ni kenshi usanga abantu bamwe binubira ubutumwa bugufi bahabwa n’ibigo by’ubucuruzi igihe byamamaza ibicuruzwa runaka cyangwa mu kwamamaza ibitaramo, ariko kuri iyi nshuro hagiye kujya haba ibihano ku babikora.

Ibyo bigatuma hari n’abibaza uburyo icyo kigo kiba cyarageze kuri numero zabo za telefoni.

Amabwiriza ya RURA yo kuwa 06 Nyakanga 2018 agenga ubutumwa bw’ubucuruzi butasabwe mu Rwanda, avuga ko bibujijwe gukoresha amakuru bwite y’umuntu hagamijwe kwamamaza mu buryo koranabuhanga bw’itumanaho ubwo ari bwo bwose, haba imashini zikoresha zihamagara, fagisi, ubutumwa bugufi cyangwa ubutumwa bwo kuri internet.

Ibigo by’itumanaho byasabwe kugirira ibanga amakuru y’ubuzima bwite bw’abafatabuguzi babyo.

RURA ivuga ko ibigo by’itumanaho bibujijwe gutanga porogaramu ikusanya aderesi (na za nimero za telefone) cyangwa gutanga urutonde rwa aderese zakusanyijwe ku bandi bantu.

Igihe hoherejwe ubutumwa bwamamaza, utanga serivisi agomba gushyiraho uburyo busobanutse, bwumvikana kandi bworoshye, bufasha umukiliya utabwishimiye kuba yasaba ko bihagarikwa.

Utanga serivisi ategetswe kugaragaza ko yakiriye ibibazo byose yohererejwe n’abakiliya batishimiye ubutumwa bohererejwe kandi akabisubiza mu gihe kitarenze amasaha 24 uhereye igihe yabyakiriye.
Ikigo cy’itumanaho cyakiriye ikibazo gitanzwe n’umwe mu bafatabuguzi ku birebana n’aya mabwiriza, kigomba gukora iperereza kuri icyo kirego cyangwa kikacyoherereza utanga serivisi bireba.

Umuntu utanyuzwe n’icyemezo cyaba icy’utanga serivisi cyangwa icy’ikigo cy’itumanaho, ashobora gutanga ikirego cye kuri RURA arega utanga serivisi cyangwa ikigo cy’itumanaho byanze kubahiriza amabwiriza.

Ingingo ya 28 y’aya mabwiriza, ivuga ko umuntu wese utanga ubutumwa bw’ubucuruzi ku mukiliya utaremeye ko yohererezwa ubutumwa bwamamaza, iyo bimaze gusuzumwa na RURA igasanga ari byo, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi mirongo itanu n’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Yesashimwe Jemimmah, umucuruzi utanga serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi bw’inama, ubukwe, ibitaramo, kwamamaza n’ibindi mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko bizagorana gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza igihe cyose porogaramu bakoresha zitavuguruwe, kuko zitababashisha kumenya uwifuza ubutumwa n’utabwifuza.

Yagize ati “Porogaramu dukoresha ntabwo ishobora kubikora keretse abazikoze bavuguruye, ariko aka kanya ntabwo byahita bikunda. Ntabwo nkatwe iyo wohereza nimero ya telefone uyibona ngo ubone n’izina ry’umuntu, ku buryo umenya ko uwo muntu yasabye ko tutazajya tumwoherereza.”

Yesashimwe asaba RURA gukorana n’ibigo by’itumanaho, hagakorwa porogaramu ku buryo uwasabye kutohererezwa ubutumwa yajya amenyekana, wanamwoherereza ntibikunde.

Yavuze ko nimero z’abo boherereza ubutumwa akenshi bazihabwa n’abaje gukoresha serivisi, kuri bagenzi babo bakora mu bigo by’itumanaho, ku bigo bije gutanga ubutumwa nk’amakoperative cyangwa bakazishakisha kuri internet.

Mu itangazo ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyoherereje IGIHE kuri aya mabwiriza, cyavuze ko abafatanyabikorwa bacyo batanga serivisi zo kohereza ubutumwa bugufi barabegera bakabafasha kubahiriza ibyo amabwiriza ateganya.

Airtel ivuga ko nta kibazo aya mabwiriza ateye kuko ajya gushyirwaho bagishijwe inama.

Rikomeza rigira riti “Twishimiye aya mabwiriza mashya kandi turi kuyasuzuma kugira ngo tubashe kuyubahiriza uko bikwiye […] Gukora amabwiriza nk’aya bisaba kuganira n’inzego zitandukanye haba ku bashinzwe igenzura n’abakora muri urwo rwego nka Airtel aho dutanga umusanzu wacu n’ibitekerezo.Twishimiye kuba twaratanze ibitekerezo.”

Amabwiriza avuga ko nta butumwa bw’ubucuruzi bwemerewe koherezwa hagati ya saa moya z’umugoroba na saa moya za mu gitondo, keretse iyo umukiliya yabyemeye.

Aya mabwirizwa ntareba ubutumwa butanzwe n’ikigo cya Leta cyahawe uburenganzira na RURA bwerekeye ibihe bidasanzwe cyangwa hagamijwe inyungu rusange, burimo ubujyanye n’ubuzima, umutekano no kubahiriza amategeko.

Inkuru wasoma: RURA yahagurukiye ubutumwa bwa hato na hato bwohererezwa abantu kuri telefone n’ibigo

Koherereza umuntu ubutumwa bugufi bwamamaza utabimusabye bizajya bihanirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza