Abanyempano barenga 200 bamaze kwitabira irushanwa rya TECNO na The Mane

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 06:15
Yasuwe :
0 0

Abanyempano basaga 200 bamaze kwigaragaza mu irushanwa rya “Spark Your Talent” rizatangirwamo igihembo cya miliyoni 1Frw ndetse no gusinyanama amasezerano yo kumara umwaka afashwa na Label ya The Mane.

Iri rushanwa ryatangijwe mu mpera za Mata uyu mwaka n’Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho, TECNO Mobile, gifatanyije n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane.

Inzu ya The Mane ihagarariwe na Baad Rama, ireberera inyungu abarimo Safi Madiba, Jay Polly, Marina na Queen Cha.

‘Spark your Talent’ rigamije guteza imbere abanyempano bo mu byiciro birimo ubuhanzi, ubugeni, siporo n’ibindi.

Ryateguwe kandi mu rwego rwo kumenyekanisha telefoni nshya, TECNO iheruka gushyira ku isoko ya TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zikoranye ikoranabuhanga rihambaye mu gufata amashusho.

Umuntu ushaka kwinjira mu irushanwa yifata amashusho y’amasegonda 30, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga za TECNO na The Mane yifashishije Hashtag #SparkYourTalent, #TecnoSpark #TheMane.

Amashusho azagaragaza gukundwa “Likes”, gushyiraho ibitekerezo byinshi “Comments” n’azasangizwa abantu benshi “Share’’, ba nyirayo bazaba bafite amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Mu kiganiro na IGIHE, Queen Cha wamamaza iri rushanwa yashimye ubwitabire avuga ko harimo impano zitangaje.

Yagize ati “Ubwitabire biragaragara ko ari bwinshi nashishikariza n’abataritabira kandi bafite impano kuba bakwitabira ntibacikanywe n’aya mahirwe.”

Ushinzwe itangazamakuru muri TECNO, Niyonkuru Yves, yavuze ko kugeza ubu ubwitabire bushimishije kandi icyo bifuza ari ugufasha urubyiruko rufite impano kuziteza imbere.

Yagize ati “Icyo twari tugamije ni uko urubyiruko bitabira ari benshi kandi bakagaragaza impano zabo abahize abandi tukabafasha kuziteza imbere.”

Biteganyijwe ko kwiyandikisha cyangwa kugaragaza impano muri ‘Spark Your Talent’ bizarangira ku wa 19 Gicurasi 2019.

Nyuma yaho hazatoranywa abanyempano 30 bahize abandi ari nabo bazatoranywamo 10 bazazenguruka muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

Umunsi nyirizina wo gutanga igihembo nyamukuru ni ku wa 29 Kamena 2019.

TECNO Spark 3 na Spark 3 Pro zamuritswe ku isoko ry’u Rwanda ku wa 18 Mata 2019. TECNO Spark 3 Pro ifite camera y’imbere ya megapixels umunani, iriho na flash; ububiko bw’imbere bwa gigabytes 32; RAM ya GB2 na camera y’inyuma ifite megapixels 13.

TECNO Spark 3 yo camera y’imbere ifite ubushobozi bwa megapixels umunani n’iy’inyuma ya megapixels 13, ububiko bwa GB 16 na RAM ya GB2. Zombi zitindana umuriro, zikoresha android ya 9.0 izibashisha kwihuta kandi zigakorana n’ikoranabuhanga rya GPS, internet yihuta n’ibindi.

Telefoni za TECNO Spark 3 zifite camera ebyiri z’inyuma zirimo ifite megapixels 13 n’iy’ebyiri ziyifasha gufata amafoto atandukanye no mu bihe by’ijoro.

TECNO Spark 3 Pro igura 105 000 Frw mu gihe Spark 3 igura 98 000 Frw mu maduka yose mu gihugu, aho uyiguze ugahabwa amezi 13 yagira ikibazo bakagufasha.

View this post on Instagram

#throwback a long time ago #sparkyourtalent

A post shared by Cyusa_Alpha_serge (@iamserpha) on

View this post on Instagram

#sparkyourtalent#tecnomobilerw

A post shared by kwihangana elly k (@elisha_the_gift) on

Queen yahamagariye abanyempano kwitabira irushanwa rya Spark Your Talent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza