Abanyarwanda bagiye kwerekeza mu Bufaransa kunoza ubucuruzi bw’ikawa n’icyayi na Paris St Germain

Yanditswe na Habimana James
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko hagati ya tariki 20-26 Mutarama 2020, itsinda ry’Abanyarwanda rizerekeza mu Bufaransa guhura na bagenzi babo bo mu Ikipe ya Paris St Germain mu rugendo rwo gusoza amasezerano y’ubucuruzi bw’ikawa n’icyayi bagiranye.

Tariki 5 Ukuboza 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo, RDB, nibwo cyatangiye ubufatanye na PSG buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Muri ubu bufatanye kandi, u Rwanda na PSG byasinyanye amasezerano yo guzacuruza icyayi cy’u Rwanda muri Parc des Princes n’ikawa ikamenyekanishwa mu Bufaransa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Géraldine, yabwiye itangazamakuru ko kuba amasezerano yaragezweho ari ikintu cyiza cyane ko igiciro cy’icyayi n’ikawa bidahagaze neza ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyayi cyacu cyagiye kigira amahirwe ariko buriya mu cyayi habamo ibyiciro byinshi, hari aho usanga nk’icyiciro cya mbere cy’icyayi, igiciro kiri hejuru ku buryo kigurwa nka $7. Ibi ntibivuze ko toni ibihumbi 32 twejeje zose zaguzwe ayo amadorali, hari aho muri rusange nk’icyiciro cy’icyayi cyacu cyaguze $2.20.”

Yongeyeho ko n’ikawa yageze aho igira igiciro kitari cyiza, usanga kiri no munsi y’igishoro umuhinzi yakoresheje.

Ati “Ibi byatumye abahinzi batangira kubona ko nta nyungu irimo, bisaba ko leta yinjiramo ku buryo amafaranga abahinzi batangaga bagura ifumbire ijya muri kawa, byasabye ko leta itangamo miliyari 5 Frw muri uyu mwaka kugira ngo abahinzi batazagira amafaranga batanga.”

Dr Mukeshimana avuga ko ibiciro byakomeje kugenda bigorana, ku buryo uburyo bwari busigaye byari ugushaka amasoko yandi.

Ati “Ubu isoko rya Alibaba ni rimwe mu masoko adufasha, iri rya PSG aho iyi kipe yakinnye abantu bakanywa icyayi cy’u Rwanda n’ikawa naho ni uko. Ubu turi mu biganiro by’uburyo bizagenda bikorwa, ku buryo hagati ya tariki 20-26 Mutarama 2020, abantu bacu bazajya i Paris gukorana n’abantu ba Paris St Germain, kugira ngo twige neza uko iki gikorwa kizagenda.”

Ubu bufatanye bwitezweho kurushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi 1000 uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’Abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Mu bijyanye no kuzamura impano z’u Rwanda, PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato.

Mu 2018, binyuze mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal FC, aho ubu yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ndetse ikarumenyekanisha mu bundi buryo butandukanye.

RDB iheruka kuvuga ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal FC, bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.

Ikawa ni kimwe mu bihingwa bifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu Mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu 2018 hoherejwe toni ibihumbi 24 za kawa mu mahanga, havamo amafaranga agera kuri miliyoni $67. Mu 2019 hari intego yo kugeza kuri miliyoni 75 z’amadorali avuye muri kawa.

Umwaka wa 2018 wasize u Rwanda rusuwe n’abakerarugendo miliyoni 1.7.

U Rwanda rwiteze ko isoko rya Paris rizafasha icyayi n'ikawa by'u Rwanda gucuruzwa cyane ku isoko mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .