Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko ubu bwiyongere buturuka ku mikorere myiza, gushyiraho ingamba zo kugabanya ikiguzi gitangwa mu mikorere ndetse no gushyira mu bikorwa neza gahunda yo gucuruza imbere mu gihugu no mu mahanga.
Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Cimerwa, John Bugunya, yatangaje ko inyungu y’uru ruganda mbere yo kwishyura imisoro mu 2022 ari miliyari 16,9 Frw, akaba ari inyongera ya 212% ugereranyije n’umwaka wa 2021.
Yakomeje avuga ko ibi byaturutse ku bwiyongere bwa sima yacurujwe ndetse no kugena ibiciro bigendanye n’isoko, kugabanya ikiguzi cyo gukora sima n’imyenda uruganda rwari rufite binyuze mu kwishyura.
Umugabane wa Cimerwa Plc wiyongereyeho 18,7 Frw, akaba ari inyongera ya 220% ugereranyije n’umwaka ushize kuko yari 5,9 Frw ku mugabane.
Bugunya ati “Bigendanye n’uku gukora neza, inama y’ubutegetsi yifuje ko hazishyurwa miliyari 10,5 Frw, ni ukuvuga 80% by’inyungu yabonetse nyuma yo kwishyura imisoro, ibi bikaba bizemezwa mu nama y’inteko rusange itaha”.
Uruganda rwa Cimerwa Plc rurimo kugira uruhare mu mishinga minini y’ubwubatsi irimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, kuvugurura Stade Amahoro n’iyindi.
Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa Plc, Albert Sigei, yavuze ko uyu mwaka udasanzwe kuko uruganda rwungutse ku rwego abanyamigabane bazagabana miliyari 10,5 Frw. Yakomeje avuga ko bizeye gukomeza gukora neza no gutera imbere nyuma y’ibihe bigoye byabayeho mu bukungu.
Ati “Umusaruro mwiza mu by’imari w’uyu mwaka, urerekana ukudahungabanywa n’ibihe bibi kwa Cimerwa Plc ndetse n’umuhate wayo wo kubaka ibiramba”.
Sigei yakomeje avuga ko bashyize imbere kudatenguha abakiriya babo, abanyamigabane ndetse n’igihugu muri rusange nk’uko Cimerwa Plc, yiyemeje kubaka u Rwanda.
Cimerwa Plc ni rwo ruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda mu 1984, rukagira umwihariko wo kuyikora kuva mu icukurwa ry’ibiyikorwamo, itunganywa ryayo kugera igejejwe ku isoko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!