Abanyamahirwe begukanye miliyoni zirenga 3 Frw muri ‘Yora Kashi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel-Tigo ikomeje kuzenguruka igihugu itanga ibihembo binyuze muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’, ku wa Kane abanyamahirwe barindwi begukanye 3 248 500Frw.

Aba banyamahirwe bayegukanye mu gikorwa cyo kuyora cyabereye mu Karere ka Gatsibo, kuwa 8 Ugushyingo 2018. Barimo Kagabo Jean Pierre watsindiye 367,500Frw, Rugambwa Sebarema wahawe 410,500Frw na Uwizeyimana Benoît wegukanye 391,000Frw.

Hari kandi Twizere Efuta watomboye 372,500Frw, Nzabamwita Marie Louise wegukanye 946,500Frw, Umuhoza watahanye 373,000Frw, na Mburanumwe Albert watsindiye 387,500Frw, nyuma yo kwinjira muri Yora Kashi bakanda *155#.

Nzabamwita watahanye asaga ibihumbi 900Frw yavuze ko aribwo bwa mbere yahamagarwa abwirwa ko yatsinze, akaba ahamya ko muri ‘Yora Kashi’ nta buriganya bubamo.

Ati “Iyi poromosiyo ni ukuri, natsindiye amafaranga nzakoresha mu bucuruzi bwanjye bwite. Uyu munsi nahamya ko buri wese ashobora gutsinda.”

Airtel-Tigo yatangiye poromosiyo ya ‘Yora Kashi’ iha amahirwe abakiliya bayo yo gutsindira agera kuri miliyoni imwe buri munsi, ebyiri buri cyumweru n’igihembo nyamukuru cya miliyoni 20Frw.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’amezi atatu ‘Yora Kashi’ izamara, abagera kuri 206 bazatsindira amafaranga, mu gihe uwitabiriye wese ahabwa iminota na Internet by’ubuntu.

Guhitamo abatsinze bikorwa imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya z’ijoro. Airtel kandi izenguruka igihugu cyose ikoresha tombola muri ‘Yora Kashi’, aho abanyamahirwe bahabwa umwanya wo kuyora amafaranga batsindiye.

Kwinjira muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel Tigo Rwanda, bakanda cyangwa bakohereza ubutumwa ku 155, aho bishyura amafaranga 150Frw gusa.

Nzabamwita ahamya ko muri 'Yora Kashi' nta buriganya bubamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza