Abantu ibihumbi 40 batsindiye ibihembo birimo moto n’inka muri ‘Izihirwe’ na MTN

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda, cyahaye abanyamahirwe basaga ibihumbi 40, ibihembo bitandukanye birimo inka na moto nshya, binyuze muri poromosiyo yiswe ‘Izihirwe’.

Ku itariki 18 Nzeri 2018 nibwo MTN yatangije ‘Izihirwe’, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya bayo kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.

Ibihembo bya mbere muri iyi poromosiyo idasaba ikiguzi na kimwe ngo uyinjiremo uretse kwandika 20 ahagenewe ubutumwa bugufi ukabwohereza kuri 2018 cyangwa ugakanda *140*6#, byatanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu ku ishami rya MTN riri i Remera.

Rwadaga Jean Claude utuye mu murenge wa Gatsata watsindiye inka, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba mu myaka 12 amaze akoresha MTN abashije gutsindira igihembo nk’iki.

Ati “ Nta kindi nakoze uretse kwiyandikisha no gukomeza gukoresha MTN. Nsanzwe ndi umworozi iyi nka isanze izindi, inka n’itungo rifasha mu bintu byinshi kandi by’ingirakamaro ndizera ko izagura ubushyo.”

Ibi byishimo kandi Rwadaga abihuje na Simba Moise watsindiye moto nshya, ahamya ko igiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe.

Ati “ Mu buzima busanzwe ndacuruza, nta moto nari nsanzwe nzi ariko ngomba kuyiga. Iyi moto igiye kujya mu muhanda ikorere amafaranga. Abanyarwanda ndabashishikariza gukoresha serivisi za MTN, no kwinjira muri Izihirwe.”

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo miliyoni imwe y’Amanyarwanda, televiziyo, telefoni zisaga 100 zirimo; Samsung Galaxy S9 iza mu zihenze hirya no hino ku Isi ndetse n’ihene.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré, yavuze ko uretse ibi bihembo nyamukuru, hari n’abandi bahawe impano zirimo amafaranga yo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi na Internet.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda izarangira ku itariki 10 Ukuboza 2018, ikigamijwe akaba atari ukuzamura ubucuruzi ahubwo ari uburyo bwo kwereka abakiliya ko MTN yishimira uburyo ariyo bahisemo.

MTN Rwanda ivuga ko abatsinze bazajya bahamagarwa na telefoni yayo imaze kumenyerwa ya 0784000000, kujya mu batsindira ibihembo bikaba nta kiguzi kandi uwatsinze ntagire icyo asabwa kubanza gutanga.

Iyi nka yegukanywe na Rwadaga Jean Claude
MTN Rwanda yatanze telefoni zigera ku 100
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Bart Hofker ashyikiriza Simba Moise ibyangombwa bya moto yatsindiye
Rwadaga n'Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Ruhinguka Désiré yavuze ko iki gikorwa kigamije kwifatanya n'abakiliya kwizihiza imyaka 20 iki kigo kimaze mu Rwanda
Dj Ira niwe wasusurukije ibirori byo gutanga ibihembo muri 'Izihirwe'
Rwadaga avuga ko iyi nka isanze izindi kandi ayitezeho kwagura ubushyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza