Abakozi ba TECNO bahaye impano abagore b’i Kigali ku munsi wabo (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho, TECNO Mobile Rwanda, batunguye abagore bo mu Mujyi wa Kigali, biganjemo abakiliya bayo ibagenera impano zirimo indabo mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ni igikorwa cyabereye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatane Urunana, twubake Umuryango utekanye.’

TECNO Mobile Rwanda yateguye mu buryo budasanzwe igikorwa cyo gufatanya n’abagore by’umwihariko abo mu bice bya Downtown, Car Free zone, UTC n’ibindi bice byo mu Mujyi rwagati.

Abakozi bayo bagiye bashyikiriza indabo mu buryo butunguranye abagenzi b’abakobwa n’abagore, bakanabifuriza umunsi mwiza wabo.

Umukozi ushinzwe kwamamaza muri TECNO Mobile Rwanda, Niyonkuru Yves, yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’Isi kuzirikana ibyiza by’umugore n’uruhare agira mu iterambere.

Yakomeje agira ati “Abagore twabifurije umunsi mwiza, bagire umunsi mwiza wabo, ubutwari bwabo turabuzirikana kuko ni ababyeyi kandi bafite byinshi bamaze kugeza ku gihugu cyacu n’isi muri rusange. Bakomeze guharanira gutera imbere ibyiza byinshi biri imbere kandi bazabigeraho.”

TECNO Mobile, iherutse kumurika telefoni nshya ya TECNO Camon 11 ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata amafoto by’umwihariko selfie.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko muri Mata bateganya kumurika indi telefone igezweho izaba iri ku rwego rwo hejuru kandi ijyanye n’igihe.

Abacunga umutekano nabo bahawe impano y'ururabo
Abagore batunguwe n'abakozi ba TECNO Mobile Rwanda
TECNO yifurije abagore umunsi mwiza wabo
Abari kuri moto mu ngendo zabo nabo bahawe indabo
Hari abahitaga banafata ifoto y'urwibutso
Bishimiye guhabwa impano na TECNO
Tecno Mobile Rwanda yifurije abagore umunsi mwiza wabo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza