Abahoze ari abakozi ba Jumia bashinze sosiyete igeza amafunguro ku bayifuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Mutarama 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba sosiyete izobereye mu byo kugeza amafunguro ku bantu babyifuza bayasabye bifashishije ikoranabuhanga, Jumia Food bashinze sosiyete yabo nyuma y’aho Jumia ifungiye imiryango.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Jumia Food yatangaje ko ko izahagarika ibikorwa byayo mu Rwanda ku wa 09 Mutarama 2020.

Yari amakuru mabi ku bari abakozi bayo mu Rwanda ariko akaba amahirwe akomeye ku bazi kubyaza umusaruro amahirwe.

Bamwe mu bahoze ari abakozi b’iyo sosiyete ubu bashinze iyitwa Vuba Vuba Africa izakomeza ibikorwa byo kugeza ku baturarwanda amafunguro aho bari mu gihe bayasabye bifashishije ikoranabuhanga.

Iyo sosiyete nshya iyobowe na Albert Munyabugingo wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Jumia Food , akaba afatanyije n’abandi bari bamaranye imyaka igera kuri itanu bakora muri Jumia Food.

Munyabugingo yatangaje ko mu bakozi bagiye gukoresha harimo 80 % bakoranaga na Jumia Food.
Mu gihe sosiyete zikomeye nka Jumia ziri gufunga imiryango, Munyabugingo yatangaje ko bo bizeye kunguka kuko bazakoresha porogaramu ya telefone yoroshye gukoresha izajya isabirwaho amafunguro n’abayakeneye.

Avuga ko ibyo abishingira ku kuba iyo porogaramu yarakorewe mu Rwanda kandi ikaba ikoze ku buryo bubereye abanyarwanda.

Mu byo bazajya bakora harimo gukwirakwiza amafunguro aturutse muri resitora zitandukanye mu mujyi wa Kigali bakayageza ku bakiliya aho babyifuza, kugeza ku bakiliya ibicuruzwa byo mu maguriro manini (supermarkets) n’ibinyobwa ku babyifuza.

Iyi sosiyete yatangije ko Porogaramu yayo, Vuba Vuba iboneka kuri Google Play store no kuri Apple App Store.

Munyabugingo yabwiye itangazamakuru ko bakurikije ubunararibonye bafite mu by’ubucuruzi bw’amafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga, bibaha icyizere.

Ati “Twashatse ibintu bibereye u Rwanda. Mu myaka itandatu ishize twagerageje ibintu byinshi, twagiye tubona impinduka ku bantu bakoresha Internet kandi byaduhaye ubundi buryo bwo kurushaho gufasha abakiliya bacu.”

Vuba Vuba Africa yatangiye ibikorwa byayo guhera tariki ya 1 Mutarama 2020.

Jumia yafunze ishami ryayo mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yinjiye ku isoko ry’imbere mu gihugu.

U Rwanda ni igihugu cya 11 Jumia ihagaritsemo ibikorwa byayo, nyuma y’aho itangiranye imbaraga nyinshi ndetse abantu bayigereranya na Amazon ya Afurika.

Muri Kanama uyu mwaka, Jumia yahuye n’ibibazo bitandukanye ku Isi hose aho yakoreraga ndetse iregwa no mu nkiko ku buryo ibihombo byayo byageze kuri miliyoni 70 z’amadolari ndetse n’imigabane yayo ku isoko ikagabanukaho 14%.

Vuba Vuba yizeye gukomeza guteza imbere ubucuruzi bw'amafunguro bwifashishije ikoranabuhanga
Vuba Vuba Africa igizwe n'abakozi bahoze bakorera Jumia Food

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .