Abacuruzi bo mu Rwanda mu nzira yo gushaka ahandi batumiza ibicuruzwa kubera coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Rwanda bari gusiganwa n’igihe mu gushaka ubundi buryo batumizamo ibicuruzwa n’ibikoresho bikenerwa n’abatari bake bakundaga gutumiza mu Bushinwa, kubera ihungabana ry’ubucuruzi ryatewe n’icyorezo cya ‘Coronavirus’, byatumye kugeza ubu ububiko bwabo butangiye gukendera.

U Rwanda rutumiza mu Bushinwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amashanyarazi, imashini, ibikoresho byo kubaka, ibicuruzwa bikozwe mu ibumba, inkweto, imyenda, ibinyabiziga n’ibindi bitandukanye.

Umunyamabanga wa kabiri ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Li Zhen, yabwiye Rwanda Today ko nyuma y’aho RwandAir ihagarikiye ingendo zayo zerekeza mu Bushinwa kuva ku ya 31 Mutarama 2020, byagize ingaruka ku ngendo n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ingaruka ku buryo bwo guhererekanya ibicuruzwa zageze no ku mishinga imwe n’imwe ikomeje gukorwa ishingiye ku bikoresho fatizo biva mu Bushinwa.“

Li Zhen yakomeje avuga ko u Bushinwa bwafashe ingamba nyinshi nko gushyiraho ikigega nterankunga kidasanzwe, kugabanya imisoro, kongera amafaranga y’ingengo y’imari no koroshya uburyo bwo kongera kwemerera inganda gukora mu rwego rwo kwihutisha kongera umusaruro w’inganda no gutera inkunga amasoko, hanashyirwa ingufu mu gukumira icyorezo cya coronavirus.

Usibye intara ya Hubei, ifite umurwa mukuru Wuhan ari na wo icyorezo cyatangiriyemo, izindi ntara zasubukuye ibikorwa byo gukora ibicuruzwa byari bisanzwe bikorwa. Mu ntara zimwe na zimwe, igipimo cyo gusubukura imirimo kimaze kugera kuri 70 %.

Icyakora ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa biteganyijwe ko bizamuka mu mezi ari imbere, niba ikwirakwira rya Coronavirus ridahagaritswe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Michel Sebera yagize ati "Dutangiye kubona igabanuka ry’ibicuruzwa ku isoko, ariko kandi ibintu bishobora kurushaho kugenda nabi mu mezi ari imbere."

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwagaragaje ibihugu nka Turikiya, u Buhinde, Dubai na Misiri nk’ahandi haturuka ibicuruzwa byavaga mu Bushinwa.

Kugeza ubu batiri ya telefone yari isanzwe igura amafaranga ibihumbi 10 ($ 10), yageze ku bihumbi hafi 15 by’amafaranga y’u Rwanda ($ 15); ikirahure cya telefone ya iPhone 6 cyaguraga amafaranga 20 000 ($ 20), ubu ni hafi 25 000 ($ 25) cyangwa 30 000 ($ 30) mu maduka amwe n’amwe.

Izabiriza Jeanne, Umuyobozi Mukuru wa Heart of Africa Trading, isosiyete itumiriza ibicuruzwa mu Bushinwa abacuruzi benshi bakorera i Kigali yavuze ko bari gukorana na PSF kugira ngo barebe ko hari ahandi bakura ibicuruzwa.

Ati "Itsinda rya mbere rizerekeza muri Turikiya kuya 9 Werurwe, ariko na none bizatwara igihe kugira ngo turangure ibicuruzwa tunabihabwe; hagati aho tuzahura n’igabanuka ry’ibicuruzwa ku isoko."

Izabiriza yavuze ko abacuruzi benshi baheruka gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa hagati y’Ugushyingo na tariki ya 15 Ukuboza 2019, bityo bakaba bagombaga kwinjiza ibindi bicuruzwa bishya muri Gashyantare, ariko bikaba bitarashobotse kubera iki cyorezo.

Guhungabana k’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga

Gufunga amabanki mu Bushinwa byakomeje iki kibazo, kubera ko bitashobokaga koherereza amafaranga abacuruzi bo mu Bushinwa kugira ngo na bo babe babasha kuboherereza ibicuruzwa.

Clement Ishimwe, usanzwe atumiza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Bushinwa, yavuze ko batajyaga barenza ukwezi batagiye mu Bushinwa kurangura ibindi bicuruzwa, ndetse bamwe bajyagayo buri cyumweru, ariko ubu ngo babuze uko basubirayo.

Ati "Nta gihugu gishobora kuduha ibyo u Bushinwa bwajyaga buduha mu bijyanye n’ibicuruzwa bihendutse".

Abacuruzi bo mu Rwanda basanzwe bagurisha ikawa, urusenda n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro kari hagati y’ibihumbi 10 na 20 by’amadorari binyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwa Alibaba kuri ubu babuze uko bohereza ibicuruzwa byabo mu Bushinwa.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Gorillas coffee, Benjamin Nkurunziza, yagize ati "Twahagaritse by’agateganyo ibikorwa byacu, ntidushobora kwakira ubundi busabe bw’abashaka ibicuruzwa byacu kubera icyorezo cya Coronavirus, ndetse n’abo twari tumaze kubona ntitwashoboye kubagezaho ibyo basabye; ibintu byose byarahagaze."

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko kuva RwandAir yafungura inzira yerekeza Guangzhou muri Kamena umwaka ushize; byageze mu Kwakira 2019 ingendo eshatu za buri cyumweru zigaragara nk’izari zihagije, kuko byatumye RwandAir iba kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu ndege byunguka cyane.

Makolo ati “Turi gukurikiranira hafi uko iki cyorezo kiri gukwirakwira ku isi, tunakora imibare y’uburyo bizatugiraho ingaruka by’umwihariko, cyane cyane ko ari ikibazo ku bagenzi no ku mizigo. Turi gukorana na Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bose.”

Kubera ubushyamirane buri hagati ya Uganda n’u Rwanda, benshi mu banyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda batangiye gutumiza ibicuruzwa bakeneye muri Aziya. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rwanatangije ikigega cyorohereza abacuruzi benshi gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa, ibintu byongereye umubare w’abanyarwanda batumiza ibicuruzwa mu Bushinwa.

Gusa ubu benshi muri bo bagowe no gutumiza ibyo bakeneye mu Bushinwa batangiye gutekereza kuyoboka inzira ya Kenya na Tanzania, aho abacuruzi baho bagifite ububiko buhagije.

Muri raporo ngarukakwezi yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy ‘Ibarurishamibare ku bucuruzi bwo hanze y’igihugu yasohotse mu kwezi k’Ukuboza 2019, u Rwanda rwatumije mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 86,67 z’amadolari, bingana na 26% by’ibicuruzwa byose byatumijwe mu mahanga ndetse rwohereza mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1,14 z’amadorali.

Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bingana na 20 ku ijana by’ibikomoka mu mahanga byinjira mu Rwanda buri mwaka.

Prof Thomas Kigabo, impuguke mu by’ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, aherutse kuvuga ko hakiri kare ko u Rwanda rwamenya ingaruka ruzaterwa na Coronavirus ku bukungu bwarwo.

Ni mu gihe ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzazamuka ku rugero rurenga gato 10% mu 2020, ariko bikaba byitezwe ko bushobora kuzagabanya umuvuduko nkuko byagenze ku bihugu byo mu karere bisanzwe byiringiye cyane isoko ryo mu Bushinwa.

Abacuruzi batandukanye i Kigali bagaragaje ko ububiko bwabo buri kugabanyuka cyane kubera ko batari kubasha kujya kurangura mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .