00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi 19 baciwe amande yo kudakoresha EBM uko bikwiriye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 May 2022 saa 11:33
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyagaragaje urutonde rw’Abacuruzi 19 bakoresheje nabi EBM mu gutanga inyemezabwishyu n’abahisemo kutazikoresha bigatubya umusaruro.

Abo bacuruzi baciwe amande asaga miliyoni 10 Frw. Byanyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, ryaherekejwe n’urutonde rugaragaraho abacuruzi bagera kuri 19 n’ibihano kuri buri umwe kubera kudakoresha neza EBM mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

Abo bacuruzi bagaragajwe na RRA harimo abagera ku 12 batatanze inyemezabuguzi ya EBM aho batatu muri bo bahanishijwe gucibwa amande yikubye kabiri, batandatu bahanishwa ayikubye inshuro 10 abandi batatu bahanishwa ayikubye inshuro 20 by’umusoro wose wari wanyerejwe.

Muri bo, uwaciwe amande ari hejuru ni Muhawenimana Dancille waciwe agera ku 909.160 Frw nyuma yo gukuba inshuro 20 umusoro wari wanyerejwe, bivuze ko yari yanyereje 45.458 Frw Frw gusa.

Ku ruhande rw’abatubije umusaruro bagatanga inyemezabuguzi zidahwanye n’ibyo abaguzi bakuye mu iduka, harimo babiri bahanishijwe amande yikubye kabiri umusoro wari wanyerejwe, umwe wikubye kane, undi wikubye inshuro 10 na batatu baciwe ubwikube bwa 20 by’uwari wanyerejwe.

Aba ni abantu barindwi barangajwe imbere na Loan Supply Ltd yaciwe amande yikubye inshuro 20 by’umusaruro wari wanyerejwe ungana na 122.034 Frw

Muri rusange aba bacuruzi uko ari 19 baciwe amande angana na 10.186.190 Frw biturutse kuri ayo makosa bakoze yo kudakoresha EBM uko bikwiye.

RRA igaragaza ko gushyira ahagaragara urutonde rw’abacuruzi badakoresha neza EBM bigamije gukangurira abandi bacuruzi batazikoresha kurushaho kubyitabira cyane ko umucuruzi utayikoresha ahanwa hakurikijwe ibyo itegeko riteganya.

RRA igaragaza ko atari byiza ku mucuruzi kumva ko yategereza guhanwa kugira ngo abone gukoresha EBM ahubwo yagakwiye kubyirinda kuko bidindiza ubucuruzi bwe.

Mu 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20Frw cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

Ubundi ibihano biteganyijwe ku bantu badakoresha EBM ndetse n’abayikoresha mu buryo butari bwo, birimo gucibwa amande angana na 200,000 Frw ku muntu udakoresha EBM mu bucuruzi bwe, gucibwa amande ku bicuruzwa byacurujwe hadatanzwe inyemezabuguzi ya EBM ashobora gukubwa n’inshuro 20 iyo umucuruzi yanze kuva ku izima, gufungirwa ibikorwa iminsi 30 n’ibindi.

Mu 2013 ni bwo gahunda yo gutanga inyemezabuguzi ya EBM yatangiye bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

RRA kandi yakanguriye abaguzi bose kuba menge bagasaba inyemezabuguzi ya EBM aho baguze hose n’icyo baguze ndetse bakibuka no kugenzura ko amafaranga bishyuye ahuye n’ayanditse ku nyemezabwishyu ya EBM bahawe.

RRA itangaza ko igihe hari amakuru ku mikoreshereze mibi ya EBM nko kwanga gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM cyangwa gutanga inyemezabuguzi itanzwe na EBM iriho agaciro kadahwanye n’agaciro k’ibyaguzwe, ashobora gutangwa ku buryo bworoshye uhamagaye ku murongo utishyurwa washyiriweho kurwanya magendu 3005.

Kugeza ubu kandi byaroroshye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga fagitire kuko hariho uburyo butandukanye bujyanye n’ubucuruzi buri wese akora burimo EBM ishyirwa muri mudasobwa, iyo kuri internet n’ishyirwa muri telefoni ngendanwa.

Abacuruzi bagera kuri 19 baciwe amande y'asaga miliyoni 10 Frw kubera kudakoresha EBM neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .