00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurindi wo mu Gisimenti warengeye he?

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 03:41
Yasuwe :

Abafite utubari ahazwi nko ku Gisimenti mu Karere ka Gasabo ku muhanda ukumirwamo imodoka mu mpera z’icyumweru, muri iki gihe ntiborohewe kuko batakibona abakiliya, ugereranyije n’uko hari hameze hagifungurwa.

Kuhakumira ibinyabiziga mu masaha amwe ni gahunda yakirijwe yombi, igamije gushyiraho ahantu abantu henshi bidagadurira, kandi ku bushobozi bwa buri wese.

Ni icyemezo cyaherukaga gufatwa kuri imwe mu mihanda y’Akarere ka Nyarugenge nk’ahashyizwe Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali rwagati, n’ahantu abakiliya bakirirwa mu Biryogo, i Nyamirambo.

Ku Gisimenti haraharawe, harasurwa, abantu benshi bahanywera agacupa, kugeza ubwo hazamuye impaka za benshi bahafata nk’agace k’ubusinzi, kahise gatangira gutwererwa amabi menshi, harimo n’ayabereye mu mahanga cyangwa ahandi hashidikanywaho.

Bitandukanye na mbere aho wasangaga abantu ari urujya n’uruza, amacupa y’inzoga na burusheti binyuranamo, umuziki ari wose. Ubu iyo ugeze mu Gisimenti usanga imihanda yabaga yuzuye abantu ubu yera, ku buryo ushobora kwibaza icyabaye.

Ibyo binajyana n’amaganya y’abakorera muri aka gace bari bameyereye icyashara gihambaye, ariko ubu ibintu byarahindutse.

Bamwe mu bafite ibikorwa muri aka gace ko ku Gisimenti babwiye IGIHE ko batakibona abakiliya nka mbere, ku mpamvu zirimo n’amakuru yagiye ahavugwa ko hakorerwa ingeso mbi.

Habimana Darius ukora muri restaurant muri ako gace, yagize ati "Hari impamvu nyinshi zitagituma tubona abakiliya. Iya mbere ni uko hagiye havugwa mu binyamakuru ngo habera ubusambanyi, abandi ngo abantu barahasindira cyane bituma bamwe batangira kuhahunga kugira ngo batazajya bisanga mu binyamakuru kuko hari n’abagiye bafotorwa basinze."

Karangwa Alain ufite akabari muri uyu muhanda, nawe avuga ko kutabona abakiliya byatewe n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa.

Yagize ati "Mbere hazaga urujya n’uruza ariko ubu abakiri bato basigaye batinya kuza kuko iyo baje barabafata, ikindi nta bitaramo ubuyobozi bugikoresha nk’uko bwabikoreshaga hagifungura, byatumye abantu bahahararukwa."

Karangwa yavuze ko aha hantu hakigirwa Car Free Zone, yakiraga ku munsi abakiliya bagera kuri 80 ku munsi, ariko ubu kugira ngo abone abakiriya 20 biba ari amahirwe.

Higiro Damascène wokereza inyama muri iyi Car Free Zone na we yavuze ko kuba haragiye havugwa ko hakorerwa ingeso mbi, ari bimwe mu bituma batakibona abakiliya benshi.

Ati "Mbere hazaga n’abana bakahasohokera bakarya n’izi nyama ariko ubu ababyeyi ntibakibemerera kuko hagiye havugwa ko hatabera ibintu byiza ku buryo nabyo biri mu byatumye abantu benshi batakihaza."

Yavuze ko agitangira gukorera aha yakoreraga ibihumbi 20 Frw by’inyungu ariko ubu atari kubasha no kubona ibihumbi 5 Frw.

Bivugwa ko hari n’abatangiye gufunga amaduka bakoreragamo bakimukira mu tundi duce kugira ngo babashe kunguka.

Icyemezo cyo kugira aka gace k’i Remera Car Free Zone mu mpera z’icyumweru cyaje nyuma y’igihe gito n’ubundi i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo naho hashyizwe aka gace kaba katemerewe kugendwamo n’imodoka.

Abakorera muri aka gace bahamya ko hakenewe guhanga ibishya, ku buryo ubucuruzi butakomeza gukorwa nka mbere, bigatuma abakiliya bumva ko hari ibintu byishi bahabonera, aho kuhasanga inzoga n’imiziki gusa.

Urujya n'uruza ni ruke mu mpera z'icyuweru muri aka gace
Mu mpera z'icyumweru aka gace ko ku Gisimenti ntabwo kagishyuha nka mbere
Bamwe bagiye gushaka ahandi bakorera nyuma yo kugabanyuka kw'abakiliya
Abacuruzi bavuga ko ibinyobwa bacuruza bitakigurwa ku bwinshi nka mbere
Abafite utubari bavuga ko kuba nta bitaramo byinshi bikibera muri aka gace nabyo biri mu bituma batakibona abakiliya
Abacuruza ibyo kurya muri aka gace bagaragaje ko batakibona abakiliya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .