Ingabire uzobereye mu kurimba n’ubwiza yafunguye inzu yise ‘New Nature - beauty lounge’ i Kigali

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Ingabire Virginie, wabaye imyaka itari mike muri Diaspora, aho yatuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi n’ahandi, kuri ubu yatangiye umushinga wo kuba rwiyemezamirimo mu Rwanda, aho yafunguye inzu y’ibijyanye n’ubwiza no kurimba yise ‘New Nature - beauty lounge’.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ni umwe mu banyarwanda benshi baturutse muri Diaspora, bakiyemeza kujyana ubumenyi bahashye mu gihugu cyababyaye bakabugira igishoro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ingabire yavuze ko yafunguye iyi nzu mu nyubako ya CHIC mu Mujyi rwagati mu igorofa rya mbere nimero 043-044, kuri we bikaba ari ibintu by’agaciro kugira igikorwa kimuhuza n’abandi mu kungurana ibitekerezo no kwiteza imbere.

Asobanura uko igitekerezo cyo gufungura iduka cyaje, Ingabire yagize ati “Urabizi iyo wari umaze igihe mu mahanga ugera hano mu Rwanda ugasanga ibintu byinshi byarahindutse, kubera iterambere ryihuta rijyana n’igihe, abanyarwanda bose ubona bashishikajwe no kubyuka bajya ku murimo ubateza imbere”.

Ibi ngo nibyo byatumye ashaka kugira uruhare mu bijyanye no kuzamura ubukungu bw’igihugu cye no kugira icyo yamarira bagenzi be harimo no gushimishwa no kwihangira imirimo.

Ati “Nibwo rero mfunguye iyi nzu nise ‘New Nature - beauty lounge’. Ibintu rero bijyanye no kurimba n’ubwiza (Beauty Cosmetics) ni ibintu nakunze kuva kera kandi ndanabyiga nkaba mfite n’ubumenyi navanye muri Amerika aho nkihatuye nakoranye na Sosiyete izwi yitwa Mary Kay, ikora amavuta y’uruhu no kumenya kurwitaho, ibi byose byampaye ibakwe mu gukomeza gushaka kubikora no mu gihugu cyanjye”.

Muri Amerika, Ingabire yize kwigisha abagore ndetse n’abandi bose muri rusange bakunda kunoza umubiri. Avuga ko kubigisha kumenya kwiyitaho bifasha bikajyana kandi no kwigirira icyizere.

Ati “Burya umuntu iyo yifitiye icyizere bigaragarira n’inyuma, uko uhagaze uko wiyitaho, kuko utikunze ngo umenye umubiri wawe ubwo nyine nta n’undi wabigukorera”.

“Ikintu cyose gikenera kwitabwaho ariko cyane umubiri w’umuntu n’ikintu gikomeye. Ku gitsina gore rero tukagira akarusho n’umwihariko”.

Umusanzu mu guhanga imirimo

Muri gahunda y’imyaka irindwi y’iterambere NST1, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhanga imirimo mishya miliyoni imwe n’igice mu 2017-2024 kandi itanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu.

Ingabire avuga ko gufungura New Nature - beauty lounge harimo no guha abandi akazi aho ubu akoresha abantu 10 muri bo 8 bafite akazi gahoraho bahemberwa bakabasha kwiteza imbere bagafasha n’imiryango yabo.

Arateganya no gukora gahunda yo gutegura ibiganiro bizajya bibera muri iyi nzu akoreramo bigahuza abagore bakaganira uko barushaho kumenya kwiyitaho no kwita ku babo, haba ku mubiri, umusatsi ndetse no kumenya ingaruka zabyo iyo utabyitayeho.

Ati “Tukamenya kwirinda ibi bivugwa hano mu Rwanda bya Mukorogo. Twe twabyize rero duhamagariwe rwose kwigisha abanyarwanda ko bashobora gusa neza, kuba mwiza atishyizeho ibintu bishobora kumwicira uruhu cyangwa ngo bimutere izindi ndwara. Buriya kandi n’izuba ntabwo ari ryiza ku ruhu hari benshi batabizi”.

Avuga ko hari ibicuruzwa bihendutse ariko birimo imvange y’ibinyabitabire yagirira nabi umubiri n’umusatsi w’abantu, ibi akaba ari byo ashaka kujya atangamo ibiganiro, abagore bakamenya ibibabereye bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Buriya amavuta n’ibindi biraduhenda kuko bitumizwa hanze kandi turi kure y’inyanja koko, ariko hari ubundi buryo bwo kuba mwiza no kugira umubiri wacu mwiza ukoresheje kimeza, cyangwa ugakoresha amavuta bita Beurre de Coco, Olive n’izindi”.

Ingabire ashimangira ko ibijyanye n’ibyo abantu bashyira ku ruhu rwabo ari ibyo kwitondera bitewe n’ibihugu bishyushye babamo n’izuba rihaba.

Ati “Ariko ufashe nka Huile d’olive ni nziza cyane ku ruhu no ku misatsi, kandi uyisanga ahantu hose. Ikintu rero twe twitaho tuzakomeza kwitaho cyane ni ubwoko bw’amavuta dutanga (produits) ikintu kijya ku mubiri kigomba kuba ari kizima koko niyo mpamvu nabitangiye kuko bimfashe ku mutima. Ni byiza gukora ibyo umuntu akunze”.

Inama ku bakora imisatsi n’inzara

Ingabire agira inama abakora imisatsi n’uruhu, akavuga ko atari ngombwa gusa n’abazungu haba ku misatsi cyangwa ku ruhu kuko iyo ushatse kwihindura bikuviramo indwara zikomeye.

Ati “Nubwo twese twigeze kudefiliza kuko tutari tubizi ariko buriya si byiza, hari ubundi buryo bwo gukora imisatsi yacu igakomeza kuba myiza cyane”.

Ingabire avuga ko aho iterambere rigeze ari uguhitamo muri byose kuko amahitamo ahari, ukihitiramo ibyo ukoresha bikubereye, ukamenya n’iduka cyangwa inzu ibikora ikuri hafi mu kukugira inama.

Inzu New Nature - beauty lounge iherereye mu nyubako ya CHIC
Iyi nzu irimo ibintu bijyanye no kurimba n’ubwiza
Ni ahantu hisanzuye ku buryo Ingabire ateganya no kujya ahakoreshereza ibiganiro byigisha abagore uko bakwiyitaho
Abakiriya bitabwaho bagafashwa kubungabunga ubwiza n'umurimbo wabo
Ingabire avuga ko yiyemeje kuza gufatanya n'abandi kuzamura ubukungu bw'u Rwanda
Ingabire avuga ko hari amavuta meza yakoreshwa ntiyangize uruhu rwa nyirayo cyangwa umusatsi we

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .