Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 9,2% muri Gicurasi 2020

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Kamena 2020 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Gicurasi 2020, ibiciro by’ibicuruzwa mu mijyi byiyongereyeho 9,2% muri Gicurasi ugereranyije na Gicurasi 2019.

Muri Mata 2020, igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu mijyi cyari cyazamutse ku kigereranyo kingana na 8% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2020, NISR yatangaje ko ibiciro byo mu mijyi byiyongereyeho 9,2% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2020 ugereranyije na Gicurasi 2019.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 9,2% muri Gicurasi ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,5%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 19,5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 5,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 23,9%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2020 na Gicurasi 2019, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 8,1%. Wagereranya ukwezi kwa Gicurasi 2020 na Mata 2020, ugasanga ibiciro byarazamutseho 2%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 21,8%.

NISR igaragaza ko mu bice by’icyaro, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, ibiciro byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Gicurasi 2019 mu gihe muri Mata 2020 ryari ku kigereranyo kingana na 11,7%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 10,5% mu kwezi kwa Gicurasi ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 14,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 21,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 21,4%.

Ugereranyije ukwezi kwa Gicurasi 2020 na Mata 2020, ibiciro byagabanutseho 0,3%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,6%.

-  Impinduka mu biciro byo mu mijyi no mu byaro

NISR itangaza ko muri Gicurasi 2020 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 9,9% ugereranyije na Gicurasi 2019.

Ikomeza ivuga ko “Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa kane (Mata 2020) ryari ku kigereranyo kingana na 10,1%.’’

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 9,9% mu kwezi kwa Gicurasi 2020 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13,5% ,ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 21,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 23,2%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2020) n’ukwezi kwa kane (Mata 2020) ibiciro byazamutseho 0,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byazamutseho 2,7%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 21,4%

Ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda byiyongereyeho 9,2% muri Gicurasi 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .