Yara yahaye u Rwanda toni 2500 z’ifumbire yagenewe abahinzi b’umuceri n’ibigori

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Kanama 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanya-Norvège ikora amafumbire,Yara, ibinyujije muri Yara Africa yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, inkunga y’ifumbire mvaruganda ingana na toni 2500 yageneye abahinzi b’ibigori n’umuceri.

Muri ibi bihe Isi yose ihangayikishijwe n’ingaruka za Coronavirus ku bukungu, ubuhinzi nibwo buhanzwe amaso mu kubuzahura nubwo na bwo bwahungabanye bigatuma abahinzi batabasha kubona inyongeramusaruro ku gihe.

Mu kubafasha guhinga no kweza neza, Yara yageneye abahinzi ifumbire mvaruganda ingana na toni 2500.

Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 28 Kanama 2020, igamije gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro muri iki gihe igihembwe cy’ihinga 2020 C kirimbanyije.

Uhagarariye Yara mu Rwanda, Peter Ngugi, yavuze ko bari gufasha abahinzi kugira ngo barebe ko byibuze igihembwe cy’ihinga cyarangira bamaze guhinga nk’uko biteganyijwe.

Ati ”Muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwarahungabanye kandi ubuhinzi nibwo butunga abantu. Mu gihe butitaweho cyangwa ngo bugende neza byarangira twishwe n’inzara. Ni muri urwo rwego twatanze izi nyongeramusaruro ngo abahinzi b’ibigori n’umuceri biborohere kuzibona bahingire ku gihe.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Karangwa Patrick, yavuze ko iyi nkunga bahawe yagenwe mu gihe gikwiye.

Yagize ati "Ni iby’agaciro kuba Yara iduhaye toni 2500 z’ifumbire kandi turabashimira cyane ku bwo gutera inkunga abahinzi b’ibigori n’umuceri.”

Yakomeje avuga ko nubwo iyo nkunga yatanzwe itakemura ikibazo cy’inyongeramusaruro abahinzi bakeneye muri iki gihembwe ari inyongera nziza kuko yunganiye guverinoma mu rugamba rukomeye rwo guteza imbere ubuhinzi.

Ati ”Icyo inkunga y’abafatanyabikorwa ikoze ni ubwunganizi, si yo yakemura ikibazo. Nk’uko bisanzwe ni leta ikemura ikibazo muri gahunda ya Nkunganire. Mu nyongeramusaruro zigera kuri toni ibihumbi 53 abahinzi bazakenera muri uyu mwaka, urumva ko toni 2500 atari zo fatizo, zije kunganira Leta ari nayo ifite akazi kenshi.”

Bamwe mu bahagarariye koperative z’abahinzi bitabiriye iki gikorwa, babwiye IGIHE ko bishimiye cyane inkunga yatanzwe.

Umuyobozi wa Koperative COMSS ikorera mu Karere ka Kicukiro, Kayitesi Francine, wari ufite akanyamuneza ku maso yashimye Yara yabateye inkunga mu gihe bagihanganye n’ingaruka za Coronavirus.

Yagize ati ”Ingaruka za Coronavirus zatugezeho nk’abahinzi, zituma amafaranga yari agenewe ubuhinzi tuyakoresha ibindi. Ariko ubwo duhawe inkunga biradufasha cyane.”

Musabyemariya Jeanette umwe mu bagize COMSS na we arashimangira ko iyi nkunga yari ikenewe.

Ati ”Yara rwose idufashije mu gihe nyacyo kuko igihembwe cy’ihinga 2020 C kirimbanyije.”

Aba bayobozi b’amakoperative banavuga ko abahinzi benshi bamaze kumenya akamaro ko gukoresha ifumbire mvaruganda.

Murwanashyaka Simon uri mu bagize Koperative KORIKA ikorera ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Gasabo avuga ko muri koperative yabo 95% bamaze kumva akamaro k’ifumbire mvaruganda.

Ati ”Mbere wasangaga hari abatabyumva bavuga ko ari ukubamarira amafaranga bazakura mu musaruro.Twabagiriye inama yo kubigenzura nk’ufite Are 20, agahinga kuri Are 10 agashyiramo ifumbire, izindi Are 10 ntayishyiremo. Baje kubona itandukaniro ubu barabisobanukiwe neza.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 70% batunzwe n’ubuhinzi. Ibi bigaragaza ko ubuhinzi buhungabanye byagira ingaruka zikomeye ku gihugu n’abagituye bagorwa no kwihaza mu biribwa.

Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19
Sosiyete y’Abanya-Norvège ikora amafumbire,Yara, yashyikirije RAB inkunga y’ifumbire mvaruganda ingana na toni 2500 yageneye abahinzi b’ibigori n’umuceri
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Karangwa Patrick, yashimye inkunga y'ifumbire yagenewe abahinzi b'umuceri n'ibigori
Uhagarariye Yara mu Rwanda, Peter Ngugi, yavuze ko ubuhinzi buhungabanye abantu bakwicwa n'inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .