00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuno mushya mu gutuza neza abatuye mu tujagari i Kigali, kuri Mpazi habaye icyitegererezo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Mu nkengero z’umugezi wa Mpazi mu karere ka Nyarugenge, ushobora kuba uhazi hitwa Dobandi (De bandits), cyangwa se andi mazina atarahaheshaga agaciro, ariko ubu uhageze watangara!

Dobandi yarahindutse bigaragara uhereye hafi y’ibagiro rya Nyabugogo, intego akaba ari ukuyikesha hubakwa inzu zo guturamo zigezweho kugera i Nyamirambo, ahazwi nko Kwa Mutwe, abashoramari baboneka bigakwirakwiza no mu tundi tujagari twa Kigali.

Ni uburyo bw’imyubakire bumaze imyaka ine bugeragezwa mu duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali, ku ikubitiro byahereye mu bice bikikije umugezi wa Mpazi birimo iby’Umurenge wa Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo.

Inzu enye zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango igizwe n’abantu basaga 80 zaruzuye. Iziheruka zatashywe kuwa 4 Nyakanga zimuriwemo imiryango 17, ariko zikaba zifite ubushobozi bwo kwakira imiryango 56. Ni inzu zuzuye zitwaye miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uburyo bwo guca utujagari no kubaka inzu zijyanye n’icyerecyezo bwasaga n’ubwananiranye muri Kigali. Aho Leta yagiye igerageza byasabaga abashoramari kwimura abahatuye, bagatanga akayabo k’ingurane, abashoramari bamwe bagakuramo akarenge kuko babonaga nta nyungu.

Uburyo bushya buri gukoreshwa ku batuye kuri ruhurura ya Mpazi, umushoramari araza akubaka inzu zigeretse hanyuma abatuye aho yubatse akabahamo inzu z’ubuntu zihwanyije agaciro n’izo bari batunze.

Kuko yubatse ajya hejuru, akenshi amagorofa yubatse aho abantu bari batuye aba menshi ku buryo asaguramo izindi akodesha cyangwa akagurisha nk’inyungu ye bwite, abari bahatuye nabo bagasigara nta ngingimira.

Umutesi Vestine ni umwe mu bubakiwe inzu muri iyi midugudu mishya yuzuye hafi y’ibagiro rya Nyabugogo ahahoze hitwa Dobandi.

Mu kajagari yari ahafite inzu y’ibyumba bine na Salon ndetse n’indi yari afitemo akabari. IGIHE yamusuye mu mudugudu mushya yarahawe inzu ifite ibyumba nk’ibyo yari asanganywe ndetse ku ruhande rwayo bamuha ikindi cyumba yahise ashingamo akabari.

Yagize ati “Baritegereje babona akazi kanjye nakoraga bahita bandiha bampa n’aho nzajya nkorera, urumva ko byahindutse cyane. N’ubundi nacuruzaga akabari, bahita bampamo inzu y’akabari, barayinyubakira neza.”

Uyu mubyeyi ufite umuryango, avuga ko mbere bari batuye nabi kuko hari ubwo ruhurura ya Mpazi yajyaga yuzura, ikabasanga mu rugo.

Ati “Aho nari nsanzwe ntuye hari kuri ruhurura mbi, hari n’igihe yigeze kudutera icengera mu nzu ibintu birangirika.”

Mu kibanza Umutesi yahoze atuyemo hari kuzamurwamo izindi nzu zizatuzwamo abandi baturage. Kuri ubu Leta iri gucamo imihanda ishyiramo n’ibindi bikorwa remezo.

Ati “None se niba bari bambariye miliyoni 16 Frw, izo miliyoni zubaka etaje? Niba inzu yanjye yari ibiti, ubu noneho ni itafari ritavunguka ridateze kugwa vuba. N’ibyo biza barabimpungishije.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu hari abantu bagiye baha inzu akavuga ati reka aka nkakodeshe mbe muri iyi, urumva nk’umuntu ukodesha inzu y’ibihumbi 80 Frw ni nini cyane kandi afite aho atuye.”

Umutesi yishimira ko yatujwe neza nyuma y'igihe batuye mu kajagari

Muri izi nzu, umuntu wari ufite inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro ndetse akagira indi y’icyumba n’uruganiriro yakodeshaga, ubu yahawe inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero byose biri imbere mu nzu ndetse n’ikindi cyumba kimwe kinini ashobora gucururizamo cyangwa akagishyiramo umuntu ukodesha.

Utundi tujagari tugiye gukurikiraho…

Umujyi wa Kigali ujya gutekereza kuri ubu buryo bwo kurwanya utujagari abaturage batimuwe aho batuye, byaturutse ku biganiro bagiranye na Sosiyete y’Abasuwisi, SKAT Consulting ltd.

Iyi sosiyete ifite ubunararibonye mu gukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari n’ibindi bihendutse kandi bitangiza ibidukikije. Mu mwaka wa 2018 umushinga ujya gutangira, iyo sosiyete yari yatangiye kwigisha abaturage uburyo bajya bikorera ibyo bikoresho.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Amacumbi aciriritse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Uwimana Léopold, yavuze ko aribwo batekereje ku buryo hakwifashishwa ibyo bikoresho, havugururwa utujagari aho gusenyera abaturage.

Ati“Kuvugurura utujagari n’ubundi wubaka ahantu abantu basanzwe batuye. Ikintu gikorwa ni ukugabanya ubucucike buri hejuru , ugatuza abantu benshi ahantu hato. Niyo mpamvu ubona ari inzu zigeretse noneho zigatuzwamo imiryango myinshi.”

Uwimana yavuze ko icyiza cy’ubu buryo bwo guca utujagari, ari uko abantu batavanwa mu gace bari bamenyereyemo ngo bajye gutangira ubuzima ahandi.

Ati “Ni umushinga wo kuvugurura utujagari ariko abantu batavuye muri ako gace bari bamenyereyemo, bafite ubucuruzi bakoreramo, imirimo hafi kandi usanga abaturage babyishimiye.”

Ku bufatanye na Banki y’Isi, Guverinoma y’u Rwanda guhera mu Ugushyingo 2022 izatangira gukora ibikorwa remezo nk’imihanda mu gice gikora kuri Mpazi mu murenge wa Gitega.

Ni igikorwa byitezwe ko kizamara amezi 18 kugira ngo bereke abandi bashoramari ko ari umushinga wunguka.

Uwimana yavuze ko abashoramari nibitabira ubu buryo bushya bwo kurwanya akajagari, bazabyagurira no mu bindi bice bya Kigali.

Ati “Kigali ifitemo utujagari dutandukanye kandi twose twakorewe inyigo. Hari za Kamatamu (Kimihurura), Kagugu, Nyagatovu, Gatenga, Camp Zaire, Mu Myembe, twose ni utujagari tuzarebwa muri bwa buryo bwo gutunganya imiturire.”

Yakomeje agira ati “Ibi byatangiwe na Leta , umujyi wa Kigali kugira ngo ukurure abashoramari ibereke ko kuvugurura utujagari bishoboka kandi birimo amahirwe y’ishoramari. Ntabwo rero wajya guhamagara umushoramari udafite urugero umwereka, nicyo kintu cyahereweho.”

Raporo y’ikigo giharanira Ishoramari mu mishinga ijyanye n’Imyubakire y’amacumbi aciriritse muri Afurika, Center for Affordable Housing Finance in Africa (CAHF), 2021 yagaragaje ko 61 % by’abanyarwanda batuye mu mijyi mu buryo bw’akajagari by’umwihariko mu mujyi wa Kigali na Rubavu.

Inyubako aba baturage bahabwa ziba zirimo ibyumba bihagije
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Amacumbi aciriritse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, Uwimana Léopold, yavuze ko uyu mushinga uzakomereza mu tundi duce turimo utujagari
Muri aka gace gakora kuri Mpazi haracyari inyubako zubatse mu buryo bw'akajagari
Abaturage bahabwa inzu zifite agaciro nk'ak'imitungo baba basanganywe
Izi nyubako eshatu zimaze kuzura ahahoze hitwa Dobandi
Iyi niyo nyubako y'ibanze yahereweho muri uyu mushinga

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .