Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere, NISR yerekana ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse 9.4% mu gihe byari biteganyijwe ko buzazamuka 7.8% mu 2019.
Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa avuga ko ‘uyu mwaka wagenze neza kuruta uko byari byitezwe’.
Ati “Turabona ibijyanye no kubaka byaragenze neza cyane, ubuhinzi nabwo ntabwo bwakoze nabi 5% nubwo haba hifuzwa ko biba byiza kurushaho, na serivisi byagenze neza, ubucuruzi umwaka ushize bwagenze neza, ibijyanye n’ingendo cyane cyane iy’indege yazamutse neza”.
Murangwa avuga ko iyo ubukungu buzamutse cyane kuriya bivuze ko hafi ya byose byagenze neza kuko ‘ntabwo ubukungu bwazamuka kuriya bitewe n’ibintu bike’.
Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 5%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 16% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 8%.
Ibihingwa ngandurarugo byiyongereye ku kigero cya 4%, ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongera 5% bitewe n’ikawa yiyongereye ku kigero cya 7% n’icyayi cyazamutse ku kigero cya 3%.
Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ubwubatsi bwazamutseho 33% n’inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 11%. Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umusaruro wa gasegereti wagabanyutse 23.7% naho uwa Wolfram ugabanyuka 6.6% mu ngano yoherejwe mu mahanga mu gihe uwa Coltan wiyongereyeho 42%.
Ubwiyongere bw’umusaruro wa serivisi bwatewe n’ubucuruzi budandaza n’ubugurisha ibintu icyarimwe bw’ibyakorewe mu Rwanda bwiyongereyeho 16%, ubwikorezi bwazamutse ku kigero cya 12% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku kigero cya 17%.
Serivisi z’imari zazamutse ku kigero cya 8% naho serivisi za hoteli na za restaurant zizamuka ku gipimo cya 10%.
Biteganyijwe kandi ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021, bitewe n’ubuhinzi kubera ingamba mu gukoresha ikoranabuhanga no kuhira.

TANGA IGITEKEREZO