Aphrodice Mutangana ni rwiyemezamirimo uharanira inyungu z’abaturage (Social Entrepreneur) akaba ari mu itsinda rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu Rwanda.
Aphrodice Mutangana yibanda cyane cyane ku byerekeye ubuzima, aho yifashishije ikoranabuhanga akaba yarashinze urubuga napteker.com rufatwa nka Pharmacy yo kuri internet ifasha abatuye ibihugu bya Afurika, birimo n’u Rwanda, kumenya imiti itandukanye yifashishwa kwa muganga n’uburyo iyo miti yakoreshwa.
Uru rubuga Napteker.com ruhurizamo ibihugu hafi ya byose byo ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro no gusobanura byinshi kuri uru rubuga wabereye muri KLab ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na IGIHE Aphrodice Mutangana yatangaje ko habanje gukorwa ibarura ry’imiti ikoreshwa muri buri gihugu kiri ku mugabane wa Afurika ikazajya ishyirwa ku rubuga, ndetse hakongerwaho uko imiti ikoreshwa n’ingaruka yatera.
Mutangana yagize ati “Uru rubuga ruzafasha benshi kumenya imiti yose itangwa kwa muganga, uko yakoreshwa ndetse n’ingaruka ishobora gutera.”
Uru rubuga ruzajya ruba rufite umuganga uhoraho (Pharmacist) ukora amasaha 24 kuri 24, akazajya asubiza ibibazo byerekeranye n’ubuzima bw’abaturage ndetse n’imiti yakoreshwa.

Gushinga uru rubuga Mutangana yabitewe no kubona umugabo wagiye kuri pharmacy agaragaraza ko umurwayi afite yahawe imiti itari yo bikamuviramo kumutera kuremba cyane aho kugirango ubwo burwayi bukire.
Si uyu mushinga Mutangana akoraho gusa kuko hari n’indi nk’uwitwa Incike (www.incike.rw) ufasha abakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside, bakabakorera ubuvugizi bakaba bafashwa.
Aphrodice Mutangana yashinze n’urubuga mutangana www.mutangana.rw, aho abantu batandukanye bashyiraho ibitekerezo by’imishinga (Business ideas) bakaba bagirwa inama yo kuyikora cyangwa undi muntu wese akaba yahakura igitekerezo cy’umushinga.
Aphrodice Mutangana yatangije kandi FOYO Group ikora ibijyanye na Application zijya muri Telefone.

Kurikira ikiganiro Aphrodice Mutangana yagiranye na IGIHE TV
TANGA IGITEKEREZO