00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurangwa yagizwe Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2022 saa 12:22
Yasuwe :

Guido Rurangwa ukomoka mu Rwanda yagizwe umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi muri Repubulika ya Centrafrique, guhera ku wa 1 Nyakanga 2022.

Rurangwa afite mu nshingano gukurikirana imishinga ihuriweho na Banki y’Isi ndetse na Guverinoma ya Centrafrique.

Harimo igera kuri 20 ifite agaciro karenga miliyoni $900, yatewe inkunga binyuze mu Kigega cya Banki y’isi gishinzwe gufasha ibihugu bikennye binyuze mu mpano n’inguzanyo zihenduste kandi zishyurwa mu gihe kirekire, IDA.

Aho hiyongeraho n’umushiga uhuriweho n’akarere, ufite agaciro kagera muri miliyoni $15.

Mu nshingano za Banki y’Isi muri Centrafrique kandi harimo kongerera abaturage ubushobozi, kuzamura ubukungu bw’abagore n’abakobwa, imishinga y’ibikorwa remezo nk’imihanda, ikoranabuhanga no kuzamura inzego z’abikorera.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Rurangwa yari ahagarariye Banki y’Isi muri Botswana, ndetse yayihagarariye muri Birwa bya Salomon na Vanuatu. Yanabaye inzobere y’ubukungu muri Banki y’Isi, ishinzwe Yemen.

Uyu mugabo yinjiye muri Banki y’Isi mu 2001, icyo gihe yari inzobere mu bukungu mu ishami rishinzwe kugabanya ubukene n’imicungire y’ubukungu.

Yanayoboye gahunda z’ubufatanye bwa Banki y’Isi ndetse akurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo mu bihugu bya Djibouti, Misi n’Ibirwa bya Salomon byo muri Oceania.

Mbere yo kujya muri Banki y’Isi kandi, Rurangwa yabaye umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no muri Banki nkuru y’u Rwanda, mu mashami y’ubushakashatsi, ibarurishamibare n’ubugenzuzi bw’urwego rw’imari.

Rurangwa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bukungu yakuye i Paris mu Bufaransa n’indi mu ibarurishamibare yakuye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibarurishamibare yakuye muri Institut Africain et Mauricien de Statistique et d’Economie Appliquée.

Rurangwa amaze igihe akora muri Banki y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .