00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho miliyari zirenga 3000Frw mu myaka itanu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Kamena 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Nubwo u Rwanda kimwe n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, mbere yacyo ubukungu bwarwo bwakomeje kwiyongera mu nkingi zose bwubakiyeho, aho ubuhinzi, inganda, serivisi n’ibindi bitahwemye kuzamuka umwaka ku wundi kandi uruhare rwabyo mu musaruro mbumbe w’igihugu rukigaragaza.

Imibare Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje kuwa 24 Werurwe 2020, igaragaza ko mu 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP), wiyongereye ku rugero rwa 9.4 %, ugera kuri miliyari 9105 Frw uvuye kuri miliyari 8189 Frw wariho mu 2018.

Muri uyu musaruro mbumbe, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi zingana 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Iri zamuka ry’ubukungu riratanga icyizere ko nta gihindutse ibyo u Rwanda ruteganya ko nibura mu 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse bishoboka. Icyo gihe birasaba ko ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, bigatuma umunyarwanda yazaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Rirashimangira kandi imbaraga leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu guteza imbere ubukungu. Mu 1994, izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, ryasubiye inyuma kuri -41.9%, umusaruro mbumbe w’umuturage wari amadolari 146 ku mwaka.

Nubwo inzira ikiri ndende, aho iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rigeze harivugira kuko nko mu myaka itanu ishize umusaruro mbumbe wavuye kuri miliyari miliyari 5 956 Frw mu 2015, ugera kuri miliyari 9105 Frw.

Usubije amaso inyuma, usanga umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu myaka itanu ishize (2015-2019), wariyongereyeho miliyari 3149 Frw. Iri zamuka rishingiye ahanini kuri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, ishoramari muri serivisi zitandukanye, ubucuruzi, inganda n’ibindi bicumbi by’ubukungu.

Izamuka ry’umusaruro mbumbe mu myaka itanu

Mu 2015 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 6.9%, aho wanganaga na miliyari 5 956 Frw zikaba zari zivuye kuri miliyari 4 915Frw mu 2014.

Mu 2016 umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 6, 618 Frw, aho wazamutse ku kigero cya 5.9% ugereranyije n’umwaka wabanje. Mu 2017 umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 7 597 ukaba warazamutse 6.1%, mu 2018 wageze kuri miliyari 8189 Frw uzamutse ku kigero cya 8.6% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2017.

Ubwo hatangazwa umusaruro mbumbe wa 2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi, inganda, ibikorerwa mu Rwanda na serivisi byazamuye ubukungu cyane.

Yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane”.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu bitanga umusaruro harimo ibikorwa by’ubwubatsi byaba imihanda n’inganda. Icyo gihe ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 20%, mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye cyazamutseho kuri 13%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo ni 10%, izitunganya imyenda ni 26% na 38% ku musaruro w’inganda zikora ibikoresho bikoze mu byuma.

Mu 2019, umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 9105 Frw uvuye kuri miliyari 8189 Frw wariho mu 2018. Bisobanuye ko hiyongereyeho miliyoni 916Frw mu mwaka umwe.

Uko umusaruro mbumbe wagiye uzamuka mu myaka itanu ishize yaba ku mpuzandengo ndetse n'ingano y'amafaranga wabaga uriho

Urwego rwa serivisi rwashinze imizi

Mu 2015, urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero cya 7% rugira uruhare mu musaruro mbumbe wose rwa 47%. Mu 2016 serivisi zazamutse ku kigero cya 6%.

Muri uwo mwaka serivisi zishingiye kuri hoteli na restaurant zazamutse ku rugero rwa 11% bitewe na gahunda yo kwakira inama n’ibikorwa bitandukanye.

Imirimo y’ubwikorezi yazamutse ku rugero rwa 8% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku rugero rwa 15%.

Mu 2017, serivisi zazamutse ku kigero cya 8% naho uruhare rwazo mu musaruro mbumbe rugera kuri 46%. Mu 2018 umusaruro wa serivisi wazamutse ku rugero rwa 9% naho mu 2019 uzamuka ku rugero rwa 8% ndetse zigira uruhare rwa 49% muri GDP.

Mu 2016, uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko gahunda ya leta ijyanye no kwakira inama mpuzamahanga yagize uruhare runini mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu nk’aho ibijyanye na hotel na restaurant zabigizemo uruhare runini.

Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza Gashyantare 2019, u Rwanda rwari rumaze kwinjiza miliyoni 52 z’amadolari (asaga miliyari 46 Frw) avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize (2018/2019) igihugu cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 74 z’amadolari mu bikorwa byo gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, avuye kuri miliyoni 42 zinjijwe mu 2017.

Kugeza ubu muri Kigali hari ibyumba bya hoteli z’inyenyeri ebyiri kugeza kuri eshanu bisaga 5000, washyiramo ibindi byumba by’inzu zigezweho zishobora gucumbikira abantu Kigali ifite bikagera ku 10 000.

Ubucuruzi budandaza n’ubugurisha ibintu icyarimwe bw’ibyakorewe mu Rwanda bukomeje kongera umusaruro wa serivisi, aho mu 2019 bwiyongereye ku kigero cya 16%.

Ubwikorezi bwazamutse ku kigero cya 12% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku kigero cya 17%. Serivisi z’imari zazamutse ku kigero cya 8% naho serivisi za hoteli na za restaurant zizamuka ku gipimo cya 10%.

Gahunda yo kwakira inama n'ibindi bikorwa mpuzamahanga yatanze umusanzu ukomeye cyane mu iterambere ry'urwego rwa serivisi
Kigali Arena mu zitezweho umusanzu ufatika mu iterambere rya serivisi
Ubwikorezi bwo mu kirere bwarazamutse cyane mu 2019 bunagira uruhare mu izamuka ry'ubukungu muri rusange, aho ryageze ku 9.4%
Urwego rw'ubwikorezi ruri mu zikomeje gutuma ubukungu bw'u Rwanda butera imbere

Inganda zifatiye runini ubukungu

Kuva mu 2015, urwego rw’inganda rwagize ingufu nyinshi cyane mu bukungu bw’igihugu kuko ari bwo gahunda ya Made in Rwanda, yatangiraga gushyirwa mu bikorwa mu buryo buhamye. Icyo gihe umusaruro w’inganda wazamutse ku kigero cya 7%.

Muri buri turere kandi hashyizweho ibyanya byihariye by’inganda, ndetse no mu Mujyi wa Kigali, iki cyanya gishyirwa i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Mu 2016 inganda zazamutse ku kigero cya 7%, gahunda ya Made in Rwanda igira uruhare rukomeye cyane kuko inganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bituruka ku ruhu byiyongereye ku rugero rwa 10%, izikora ibyo kurya ziyongera ku rugero rwa 8%, naho inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi harimo isima ziyongeraho 21%.

Mu 2017 inganda zazamutse ku kigero cya 4%, mu 2018 zizamuka ku 10% naho mu 2019 umusaruro uzamuka kuri 16%. Mu 2019, izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi, inganda zitunganya ibintu bitandukanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa inganda nto n’iziciriritse zirenga 800 zirimo inganda zitari zisanzwe mu Rwanda nk’izikora telefoni, iziteranya imodoka, izikora ibiribwa n’izindi.

Umusanzu w'inganda ku musaruro mbumbe ushingiye ahanini kuri politiki yo gushyiraho ibyanya byahariwe inganda
Icyanya cyahariwe inganda cya Masoro kimaze kugeramo nyinshi cyane zohereza ibicuruzwa no mu mahanga

Ubuhinzi bukomeje gutera imbere

Imibare ya NISR, yerekana ko mu 2015, ubuhinzi bwazamutseho 5%, ndetse bugira uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe.

Mu 2018, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, mu 2019, wazamutse ku kigero cya 5%, naho umusaruro wabwo ugira uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe.

Ubuhinzi nka kimwe mu bitunze abanyarwanda benshi, bwakunze guhura n’imbogamizi zirimo kuba bushingiye ku mvura, yaboneka bukagenda neza yabura bukagenda nabi.

Ibi byatumye leta ishyira imbaraga muri gahunda yo kuhira aho kugeza ubu hegitari zirenga ibihumbi 68 zuhirwa. Gukoresha inyongeramusaruro, guhuza ubutaka no guhinga igihingwa cyatoranyijwe byitaweho cyane.

Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbere no gushyiraho inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa avuga ko ‘uyu mwaka wagenze neza kuruta uko byari byitezwe’.

Ati “Ubuhinzi nabwo ntabwo bwakoze nabi 5% nubwo haba hifuzwa ko biba byiza kurushaho”.

Mu 2019, ibihingwa ngandurarugo byiyongereye ku kigero cya 4%, ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongera 5% bitewe n’ikawa yiyongereye ku kigero cya 7% n’icyayi cyiyongereye ku kigero cya 3%.

Kubera icyorezo cya Coronavirus, ubukungu ku Isi hose buzagabanuka, ubw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2020 buvuye kuri 9.4 % bwazamutseho umwaka ushize.

Icyakora kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Politiki ya leta yo kudashingira ubuhinzi ku mvura gusa ahubwo hakabaho no kuhira byazamuye umusaruro
Icyayi cy'u Rwanda cyanditse izina mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .