Uko gahunda ya SKOL FXB Village yagobotse Mukambungo akabasha kwita ku muryango we mu bihe bikomeye bya Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Mukambungo Marie Rose avuga ko gahunda ya SKOL FXB Village iterwa inkunga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, yamufashije gutunga umuryango we mu bihe bikomeye bya Coronavirus kuko ari we inshingano zose zarebaga.

Mukambungo wo mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, yasigaranye inshingano z’urugo ubwo umugabo we yari amaze gufungwa.

Yagombaga kumenyera abana amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu kwivuza, ibyo kurya n’ibindi nkenerwa.

Abifashijwemo n’amahugurwa yahawe muri gahunda y’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL, ya SKOL FXB Village, yabashije gukora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, abana be bashobora gusubira mu ishuri, ajya mu matsinda yo kuzigama ndetse yubaka akarima k’igikoni kugira ngo umuryango we ubone imboga.

Ati “Ubwo icyorezo cyagaragaraga mu Bushinwa twe nta kinini byari bitubwiye, Abanyarwanda benshi ntabwo twari tuzi ibyerekeye iyi ndwara ndetse ubwo yageraga mu Burayi no mu bindi bihugu, bamwe bavugaga ko itajya ifata Abanyafurika.“

“Ubwo habonekaga umurwayi wa mbere, byabaye nk’ibyihuse, dushyirwa mu kato, aho serivisi z’ingenzi arizo zari zemerewe gukomeza ku buryo ibyo twakoraga byahagaze. Ntewe ishema no kuba mu muryango wa SKOL-FXB. Ni ukuri ko twanyuze mu bihe bikomeye bya Covid-19, ariko iyi gahunda yaradufashije. Mu myaka itatu, nahawe amahugurwa yanshoboje guhangana n’ibihe bihe.”

Mukambungo yakomeje avuga ko yahuguwe mu bijyanye no gukora ubucuruzi ndetse yashoboraga kubona $5 (hafi 5000 Frw) buri munsi, akazigama mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Mu mwaka wa mbere, nahawe amahugurwa ku bijyanye no kuzamura ubukungu, uko umuntu akora umushinga ndetse bampa igishoro cyamfashije gutangiza ubucuruzi bw’imbuto n’imboga.”

“Twahuguwe kandi ku buryo umuntu yahinga imboga, ubu mpinga karoti, amashu n’ubundi bwoko butandukanye kandi natwe biradufasha mu mirire yacu. Ibisagutse ndabigurisha, bikamfasha kubona inyungu. Gusa muri ibi bihe bikomeye, nabisangiye n’abaturanyi banjye batari bafite ibyo kurya.”

Akomeza avuga ko uretse gutozwa uburyo bwo gushaka amafaranga, gahunda ya SKOL-FXB yabigishije no kugira isuku mu mibereho ya buri munsi, bubaka ubwiherero, banatunga za kandagira ukarabe kuri ubu zigira uruhare runini mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abantu bakaraba intoki.

Mukambungo Marie Rose avuga ko mu itsinda ryo kuzigama abanamo n’abandi, bashoboraga kugeza ku bwizigame bwa $1200 (hafi miliyoni 1.2 Frw) ku mwaka.

Ati “Ubu numva akamaro ko kwizigama no guteganya. Ndi mu itsinda ry’ubwizigame rigizwe n’abantu 28 ndetse twashoboraga kwizigama $1200 mbere gato ya Covid-19. Byari icyiciro cya kabiri, kuko ubundi ni amezi 12 bimara noneho ku mpera tukagabana inyungu, tukayikoresha mu kwagura imishinga yacu, gusa kuri iyi nshuro byadufashije guhangana n’ibihe bikomeye turimo.”

Yakomeje agira ati “Nubwo turi mu bihe bikomeye, ntabwo umuryango wanjye ukomerewe nk’iyindi y’abaturanyi bitewe n’ayo ninjije n’uko nizigamiye. FXB yakomeje kutuba hafi, muri ibi bihe bikomeye twamenye akamaro ka gahunda ya SKOL-FXB, ubucuruzi bwanjye n’ubwizigame nakoze byambereye akabando k’ubuzima. Ndashimira SKOL na FXB ku bufasha baduhaye.”

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert, yavuze ko bashimishijwe no kubona iyi gahunda bashyigikiye itanga umusaruro ndetse yemeza ko bazakomeza guharanira ko umuryango Nyarwanda ugira imibereho myiza.

Ati “SKOL itera inkunga gahunda ya FXB Village kubera ko yita ku muryango Nyarwanda kandi bituvuye ku mutima turashaka gushyigikira gahunda z’igihugu zigamije kurandura ubucyene. Muri iyi gahunda, dushyigikira imiryango kugira ngo igere ku rwego rwo kwigira mu gihe cy’imyaka itatu.”

“Twishimira umusaruro biri gutanga ndetse no kubona amahugurwa yatanzwe ku miryango mu bijyanye n’ubuzima, uburezi n’imibereho yo mu rugo, hakongerwa ubushobozi bwo kwihaza mu mibereho ku bawurimo byaragize umumaro.”

“SKOL ntabwo iri hano gusa kugira ngo igeze ibicuruzwa (ibinyobwa) ku bakiliya bayo gusa, ahubwo ishaka no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, imibereho myiza y’abakozi bayo n’umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Gahunda ya SKOL FXB Village yafashije imiryango 460 kuva mu Ukwakira 2017, yatewe inkunga na SKOL mu gihe cy’imyaka itatu, ikaba izarangirana n’uyu mwaka wa 2020.

Mukambungo Marie Rose avuga ko gahunda ya SKOL FXB Village yamubereye akabando k'ubuzima mu bihe bikomeye bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .