00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa ry’ubukerarugendo i Cannes (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 08:50
Yasuwe :

U Rwanda rwitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga mu bukerarugendo riri kubera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, aho ari cyo gihugu cya Afurika kimaze kwitabira iri murikabikorwa inshuro eshanu.

Iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM) ryatangiye ku itariki ya 6 Ukuboza, rikazarangira ku itariki ya 9 uku kwezi aho ribera mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa bikomeye ya ‘Palais des Festivals’. Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari narwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo, rukaba ari rwo ruhagarariye u Rwanda.

Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi. U Rwanda ruhagarariwe n’abagurisha serivisi z’ubukerarugendo bigenga, baryitabiriye babifashijwemo na Leta binyuze muri RDB.

Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa ry’Ubukerarugendo rigizwe Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

Ukigera aho u Rwanda rwerekanira ibikorwa by’ubukerarugendo, wakirwa n’amashusho meza agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, ndetse ukahabonera ubusobanura bw’uburyo wasura u Rwanda ubifashijwemo n’abahagarariye ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF, Aimable Rutagarama, yavuze ko ibi bikorwa bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kuzamura ubukerarugendo bwarwo.

Ati "Turi hano kugira ngo duhure n’abandi bikorera kuri uru rwego ruhanitse kugira ngo u Rwanda narwo rugaragare muri uru ruhando rw’amahanga. Ubukerarugendo bwacu turashaka gukomeza kubuteza imbere kurushaho. Ni byiza rero kuba hano cyane muri ibi bihe bitoroshye kubera iki cyorezo cya Covid-19. Binatuma kandi duhura tukaganira n’ibihugu byinshi byo ku Isi, tukababwira u Rwanda mu rwego rwo kugirana imikoranire irambye.’’

Yasobanuye ko abitabiriye iri murikabikorwa ari "Itsinda rigizwe n’ibigo bigurisha serivisi z’ubukerarugendo bihuriye mu Rugaga rw’Abikorera (RTTA-PSF) aho buri wese avuga ariko akanerekana serivisi ashobora gutanga."

Ku ruhande rwa RDB, Philbert Ndandali, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora kuzahura ubukerarugendo bw’u Rwanda bwazahajwe na Covid-19.

Ati "ILTM ni Ihuriro ry’abaguzi n’abagurisha ba za serivisi z’ubukerarugendo buhanitse nk’uko izina ribivuga (Luxury Travel)…iki gikorwa kije mu bihe Isi yose yagezweho bikomeye n’ingaruka z’’icyorezo cya Covid-19, aha navuga ko [iki gikorwa] kitezweho gutiza umurindi ubukerarugendo bw’u Rwanda."

Yongeyeho ko iri murikabikorwa ari umwanya mwiza wo kumenyana n’abandi bamurika.

Ati "Iri murika ry’ubukerarugendo ni urubuga rwo guhura n’abikorera muri uru rwego baturutse impande zose z’Isi tukagaragaza u Rwanda nk’ahantu nyaburanga ku ruhando mpuzamahanga, bityo tugatangira gukorana na bo mu kohereza ba mukerarugendo mu Rwanda ndetse bagatangira gukorana n’abikorera bo mu Rwanda mu gihe kirambye. Iki gikorwa rero kitezweho gufasha kuzahura ubukerarugendo."

Ku ruhande rwa Uwase Chantal Kabagambe uyobora Eco Community Tours, yavuze ko iki gikorwa kibafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ati "Iri murika ry’ubukerarugendo nitabiriye i Cannes ryatangiye neza kuko inama zose, abo turi guhura mu biganiro, biratanga umusaruro rwose, kuko bose bishimiye ibyo nkora kandi biteguye kuza mu Rwanda."

Aho u Rwanda rwerekanira harangwa n'ibirango bya Visit Rwanda
Iri murikabikorwa riri kubera mu nyubako ya Palais des Festivals
Abantu batandukanye bari kwakirwa ahari kwerekanirwa ibikorwa by'ubukerarugendo bw'u Rwanda
Iri murikabikorwa riri kubera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa
Aho u Rwanda ruri kwerekanira ibikorwa hari abantu benshi bari kuza gusobanuza ibijyanye n'u Rwanda
Abahagarariye u Rwanda baruruka mu bigo bitanga serivisi z'ubukerarugendo
Iri murikabikorwa rizamara iminsi ine
Iri murikabikorwa riri kwitabirwa n'abantu benshi
Umwe mu bahagarariye u Rwanda asobanurira uwitabiriye iri murikabikorwa
Abitabiriye iri murikabikorwa basobanurirwa uburyo bashobora gusura u Rwanda
Iri murikagurisha ryitabiriwe n'ibihugu biturutse hirya no hino ku Isi
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n'abantu baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi
Ahari kwakirirwa abasura u Rwanda harangwa n'amafoto asobanura ibyiza by'u Rwanda
Inyubako ya Palais des Festivals isanzwe yakira ibikorwa bikomeye bihuza abantu benshi
U Rwanda ruhagarariwe na ba rwiyemezamirimo batanga serivisi z'ubukerarugendo
Amashusho yerekana ubwiza bw'u Rwanda ari kwifashishwa mu gukurura abantu
Ibirango bya Visit Rwanda biri aho u Rwanda ruri kwakirira abashyitsi
U Rwanda rwiteze ko iri murikabikorwa rishobora kuzahura ibikorwa by'ubukerarugendo
Iri murikabikorwa ryitezweho kuzagira uruhare mu kuzahura urwego rw'ubukerarugendo
U Rwanda rufite ibikorwa birimo pariki n'ibiyaga bishobora kwakira ba mukerarugendo
Ubukerarugendo bufatiye runini ubukungu bw'u Rwanda, ari nayo mpamvu bushyirwamo imbaraga nyinshi
Abikorera mu rwego rw'ubukerarugendo bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa
Amafoto agaragaza ubwiza bw'u Rwanda ari kwerekanwa muri iri murikabikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .