U Rwanda rwasabwe kwakira Icyicaro cy’Ihuriro ry’Amakoperative muri EAC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Amakoperative ku Isi [International Co-operative Alliance-ICA] ryashyikirije u Rwanda ubusabe bwo kwakira Icyicaro cyaryo mu Mujyi wa Kigali kizajya kigenzura imikorere y’Akarere ka Afurika y’Iburasizuba.

Ubu busabe Umuyobozi wa ICA, Dr Ariel Guarco, yabugejeje kuri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard wamwakiriye mu biro bye biri ku Kimihurura kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019.

Bwakurikiye Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’ibihugu yabereye i Kigali ku wa 14-17 Ukwakira 2019.

Inama ya ICA yabaga ku nshuro ya 62, ni ubwa kabiri yari ibereye muri Afurika. Iyo mu Rwanda yitabiriwe n’abarenga 1360 bavuye mu bihugu 95, barimo abahagarariye za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’amakoperative mu bihugu byabo, aba sosiyete sivile n’abashakashatsi mu rwego rw’amakoperative.

Umuyobozi wa ICA, Dr Ariel Guarco, yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, uko iyo nama yagenze, anashima urugwiro abayitabiriye bagaragarijwe.

Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye n’imbogamizi ziri mu mikorere y’amakoperative ku Isi, uko yasangizanya ubunararibonye n’ibindi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rwanyuzwe no guhabwa kwakira inama ikomeye ya ICA.

Yagize ati “Ni byiza kwakira abantu bigira hamwe uko amakoperative akora n’ingamba zafatwa mu guhangana n’ibibazo birimo ibyerekeranye n’ubukungu ku Isi yose.’’

Inama yasojwe hakorwa idasanzwe yahuje abaminisitiri bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi bashinzwe iby’amakoperative. Yafatiwemo imyanzuro ijyanye no kubaka ubushobozi bw’amakoperative, uko imikorere yayo yakwinjizwa muri gahunda z’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) n’ibindi.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko Umuyobozi wa ICA, Dr Ariel Guarco yanatanze icyifuzo asaba ko u Rwanda rwemera kwakira icyicaro cya ICA muri EAC.

Yakomeje avuga ko “Banamusabye (Minisitiri w’Intebe) ko u Rwanda rwaba igihugu cyakwakira icyicaro cya ICA gishinzwe Afurika y’Iburasirazuba, bakaba banashaka ko cyaba icyitegererezo cy’imikorere ya koperative mu bijyanye n’ubuhinzi.’’

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yishimiye icyo gitekerezo n’icyizere u Rwanda rwagiriwe, yizeza gukora ubuvugizi.

Minisitiri Hakuziyaremye yagize ati “Tugiye gukorana na bo ngo twihutishe icyifuzo cyabo.’’

Mu 2009 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki nshya yo guteza imbere amakoperative, iteganya ko Abanyarwanda bose bafite umurimo bahuriyeho bashobora kwishyira hamwe.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative, RCA, igaragaza ko mu Rwanda habarurwa amakoperative 9 372 arimo abanyamuryango barenga gato miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, bafite imari shingiro isaga miliyari 48 Frw.

ICA yashinzwe mu 1895, ifite intego yo guhuriza hamwe abaturage mu makoperative hagamijwe kubageza ku iterambere rirambye, aho kuri ubu rigizwe n’izigera kuri miliyoni eshatu n’abanyamuryango basaga miliyari imwe na miliyoni 200 mu bihugu 110, aho yahaye akazi abarenga miliyoni 280.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative ku Isi [International Co-operative Alliance-ICA], Dr Ariel Guarco
U Rwanda rwashimwe imbaraga rwashyize mu guteza imbere amakoperative. Iyi ni Koperative Agaseke yubatse ubushobozi bw'abagore bo mu Karere ka Gatsibo aho bahurije hamwe imbaraga mu gukora ibijyanye n'ubudozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza