Uyu muhanda wa kilometero 36 uzahuza indi mihanda ibiri minini ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, ni ukuvuga umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza mu Karere ka Gicumbi, n’umuhanda uva mu Mujyi wa Kigali werekeza Musanze-Rubavu.
Umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzatangira kubakwa bahereye Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, usorezwe Mukoto mu Karere ka Rulindo ku muhanda munini Kigali -Musanze.
Byitezwe ko umuhanda niwuzura uzoroshya ingendo ku bawukoresha, ugateza imbere ubucuruzi, ugabanye ikiguzi cy’ingendo unoroshye ubuhahirane hagati y’abaturage.
Bizafasha kandi kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda by’umwihariko Kigali-Musanze-Rubavu.
Ni igice cya mbere u Rwanda rubonye cya miliyoni $41 zikenewe ngo uwo muhanda wose wubakwe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Ni umuhanda ufite akamaro kuko uzafasha ibikorwa by’iterambere biri kuri uwo murongo harimo ahacukurwa amabuye y’agaciro i Rutongo, ibitaro, ibikorwa by’ubuhinzi kugera no kuri santere ya Mukoto.”
Yongeyeho ati “Ni inguzanyo ya miliyoni $18, hari undi muryango uzongeramo andi miliyoni 18 $, Leta y’u Rwanda igashyiramo miliyoni $5 kugira ngo twuzuze amafaranga yose akenewe kuri uwo mushinga.”
Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20, ku nyungu ya 1.75%. U Rwanda rwemerewe kumara imyaka itanu rutaratangira kwishyura.
Miliyoni $5 u Rwanda ruzatanga azifashishwa ahanini hishyurwa imisoro no gutanga ingurane ku baturage bafite ibikorwa biri ahazanyuzwa umuhanda.
Umuyobozi Mukuru wa OFID Abdulhamid Alkhalifa yagize ati “Twishimiye kuba tumaze igihe dukorana n’u Rwanda mu guteza imbere iterambere n’imibereheo myiza biciye mu nzego z’ingenzi nk’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’urwego rw’imari. Iyi nguzanyo nshya dutanze izafasha muri gahunda y’iterambere rirambye u Rwanda rurimo n’icyerecyezo rwihary cya 2050.”
Uyu muhanda Nyacyonga-Mukoto Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014.
U Rwanda na OFID bimaze igihe bifitanye umubano wihariya aho bifatanya mu nzego nk’ingufu, gutwara abantu n’ibintu, isuku n’isukura bifite agaciro ka miliyoni $ 165.
Iki kigega kandi gifasha urwego rw’abikorera mu Rwanda gitanga inguzanyo zo kwiteza imbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!