00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bato

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 04:22
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine Inama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bato (Global Entrepreneurship Week, GEW), igiye kubera mu Rwanda, aho yitezweho gukomeza kuzamura ubukungu binyuze mu guhanga udushya mu mirimo itandukanye.

Ni inama iba mu Ugushyingo kwa buri mwaka ikitabirwa n’ibihumbi bya ba rwiyemezamirimo bato baturutse imihanda yose y’Isi. Iy’uyu mwaka izakirwa n’Ikigo gikorera mu Rwanda giteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo binyuze muri porogaramu zitandukanye cyizwi nka Jasiri.

Imaze kwakirirwa mu bihugu 180 bitandukanye aho habarurwa abarenga miliyoni icumi bamaze kuyitabira.

Iy’uyu mwaka izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka ubufatanye buhamye mu bijyanye no kwihangira imirimo binyuze mu guhana amakuru y’aho byashobotse ndetse no gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Nk’ikigo giteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo, ubufatanye bwa Jasiri na Global Entrepreneurship Week bugamije kongera umurego mu bufatanye mu kwimakaza gahunda yo kwihangira imirimo mu Rwanda.

Ni ubufatanye buri mu mujyo w’intego ya Jasiri mu guhangana n’ubukene, binyuze mu kurema imirimo itandukanye no gutera ingabo mu bitugu abiyemeza kuzana ibisubizo binyuze mu gutangiza ubushabitsi butanga akazi kuri benshi.

Umuyobozi wa Allan & Gill Gray Foundation, inafite Jasiri mu nshingano, Aline Kabanda yavuze ko gutera ingabo mu bitugu ba rwiyemezamirimo bifite inyungu ikomeye.

Ati “Jasiri itewe ishema no kwakira iyi nama, twiteguye kugira ibiganiro n’abafatanyabikorwa mu gushaka ibisubizo bishobora gufasha ba rwiyemezamirimo mu kunoza ibyo bakora.”

Jasiri itera inkunga ibikorwa byo guteza imbere ihangwa ry’imirimo binyuze mu bice bibiri birimo kubanza gutekereza ku murimo umuntu yakora ndetse no gushakira isoko iyo mirimo binyuze mu guhanga udushya.

Umunyamabanga Uhoraro muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Niwenshuti Richard yavuze ko u Rwanda ari hamwe mu hantu ho gukorera ubushabitsi bijyanye na gahunda yarwo yo korohereza abashoramari.

Yavuze ko Allan & Gill Gray Foundation itanga amahirwe mu gutera inkunga ba rwiyemezamirimo, kubahuza n’isoko ry’umurimo mu karere na Afurika muri rusange no kubaka ubufatanye ku bijyanye n’ihangwa ry’imirimo itandukanye.

Ati “Twiteguye gukorana na Jasiri mu gutuma iki cyumweru kigenda neza ndetse no gukangurira abantu kwitabira ibiganiro bizaba muri icyo cyumweru.”

Inama y’uyu mwaka izarangwa n’ibiganiro bizagirwamo uruhare na Jasiri hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo Inkomoko, Carnegie Mellon University, Africa Leadership University, Business Professionals Network, Westerwelle Startup Haus Kigali na Segal Family Foundation.

Ku bashaka kwitabira iyi gahunda ya ‘2022 Global Entrepreneurship’ basanga amakuru yisumbuyehano.

Inama igiye guhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bafite udushya dufasha mu guteza imbere Isi
U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza ba rwiyemezamirimo bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .