U Rwanda nicyo gihugu rukumbi cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubukungu buzazamuka ku 8%

Yanditswe na Habimana James
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzazamuka kuri 2.9% muri uyu mwaka buvuye kuri 2.4% mu mwaka ushize, u Rwanda rugumana umwihariko warwo wo kugira ubukungu buzamuka cyane, kuko buzazamuka ku 8.1%.

Iyi raporo yasohotse ku wa Gatatu igaragaza ko muri rusange ubukungu bw’aka karere buzakomeza kuzamuka kubera uburyo abashoramari bakomeje kukagirira icyizere.

Muri rusange Banki y’Isi itangaza ko muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda aribwo buzazamuka kurenza ibindi bihugu byiganjemo ibyo mu karere kuko buzagera ku 8.1%, mu gihe nk’u Burundi bwo buzaba buri kuri 2% gusa.

Uko ibihugu by’akarere bihagaze

Banki y’Isi igaragaza ko mu bihugu byo mu karere, uretse u Rwanda ruzaba ruri ku 8.1%, Tanzania izazamuka kuri 5.8%, Uganda kuri 6.5%, u Burundi kuri 2%, Kenya kuri 6%, Repubulika ya Demokarasi ya Congo 3.9% naho Ethiopia ni 6.3%.

Banki y’Isi ivuga ko u Rwanda ruzakomeza kuzamuka mu bukungu kubera impinduka zikomeye mu bijyanye n’imiyoborere myiza, kongera ibikorwa remezo, uburezi kuri bose, gufasha abashoramari n’ibindi.

Itanga urugero uburyo u Rwanda rwabaye urwa mbere mu bihugu mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu 2018 mu bijyanye no koroshya ishoramari, rukaba n’urwa 29 ku rwego rw’Isi. Muri raporo yasohotse umwaka ushize, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, ruba n’urwa 38 ku Isi.

Iyi raporo nshya kandi igaragaza ko u Rwanda rwashyize ingufu mu bijyanye no kwigisha kwihangirira imirimo mu mashuri yisumbuye, intego ari ugufasha no gutegura abakiri bato kuzaba ba rwiyemezamirimo no kubaha ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Raporo kandi igaragaza ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, imirimo ibyara inyungu izakomeza kwihagararaho ku buryo izakomeza gutera imbere hejuru ya 6%. Mu bihugu birimo u Rwanda na Benin, uku gutera imbere kuzafashwa n’ishoramari za leta zikomeje gushyira mu bikorwa remezo, ubuhinzi n’uburyo abikorera bakomeje kwiyongera.

U Rwanda, Ethiopia, Mali, Nigeria na Guinea, raporo igaragaza ko byashoboye guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli. Iyi raporo kandi igaragaza u Rwanda nk’igihugu cyagabanyije ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi.

Banki y’Isi yagaragaje ko mu bindi bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza gutera imbere, harimo uburyo rwashyizeho gahunda ihamye ifasha mu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro bya hato na hato mu bijyanye no gutwara abagenzi.

Mu bindi bihugu, iyi raporo igaragaza ko nko muri Afurika y’Epfo buzazamuka kuri 0.9%, Angola kuri 1.5%, Nigeria 2.1%.

Muri rusange ku rwego rw’Isi, iyi raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko ubukungu buzazamuka kuri 2.5% mu 2020, mu gihe umwaka ushize byari kuri 2.4%. Banki y’Isi iteganya ko mu 2021 ubukungu bw’Isi buzazamuka kuri 2.6%, mu gihe mu 2022 buzaba buri kuri 2.7%.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu y’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda ubariye ku biciro ku isoko, wazamutseho 11.9 ku ijana ukagera kuri miliyari 2 358 Frw uvuye kuri miliyari 2 065 Frw, zabarurwaga mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

Muri icyo gihembwe urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 8%, urw’inganda rwazamutseho 14%, urwa serivisi ruzamuka 13% ndetse ibikenerwa mu gihugu bizamukaho 17%.

Bimwe mu byazamuye cyane urwego rw’inganda harimo ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereyeho 29% ndetse n’ibikorerwa mu nganda byazamutseho 13 ku ijana. Gusa ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo byagabanutseho 16%.

Urwego rwa serivisi rwazamutseho 13 ku ijana ahanini bitewe n’ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda byazamutseho 25%, ibijyanye n’ubwikorezi byazamutse 18%, serivisi z’imari zizamuka 9%, serivisi za hoteli na resitora zizamukaho 15%.

Mu buhinzi, izamuka rya 8% ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibihingwa ngandurarugo byazamutse 5% n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byazamutseho 22% nk’ikawa cyazamutse 22% mu gihe icyayi cyazamutse 29%.

Ubukungu bw’u Rwanda buza imbere mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .