Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 azafasha mu guteza imbere ibikorwaremezo bitandukanye birimo kongerera ingufu politiki yo gukoresha utudege tutagira abapilote (drones), guteza imbere uburyo bwo kubona amakuru n’ibindi bituma abaturage babona serivisi neza byihuse kandi ku buryo bunoze.
Ni amafaranga u Bufaransa bwatanze bubinyujije mu Kigega cyabwo gishinzwe Iterambere (Agence Française de Développement: AFD).
Bijyanye n’intego ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST1 u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi burimo gutanga serivisi zinoze, kwakira na yombi abashaka serivisi n’ibindi.
Kugeza ubu serivisi za leta hari ubwo zitagera neza ku bagenerwabikorwa kubera ibikoresho bishaje ndetse n’bitakigezweho birimo za mudasobwa ku buryo kubona amwe mu makuru akenewe mu kuzitanga bigorana.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wanasinye aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga azafasha mu gutera leta ingabo mu bitugu mu kubaka ibikorwaremezo inzego z’ubuyobozi zikoreramo bigezweho, bizafasha igihugu mu gutanga serivisi vuba kandi neza.
Ati “Ni amafaranga kandi azanadufasha mu guteza imbere ikigo cyifashishwa mu kubona amakuru ndetse no gukomeza guha imbaraga ikigo cyita kuri turiya tudege (Drone Operation Center) kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi ku gihe.”
Yakomeje avuga ko uretse guteza imbere ikoreshwa rya drones muri serivisi zitandukanye, aya mafaranga azanifashishwa mu kunoza indi mishinga ndetse no mu kuyishyira mu bikorwa mu bigo bya leta bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa AFD mu Rwanda, Arthur Germond yavuze ko ashimishijwe no kuba ikigo ahagarariye kigiye kwifashishwa bwa mbere mu gutera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kwimakaza ikoranabuhnga.
Yavuze ko aya mafaranga azifashishwa mu kunoza serivisi mu bigo bitandukanye bya leta, yemeza ko bizafasha mu kugabanya icyuho kiri hagati y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ati “Bizanafasha kandi mu gutuma igihugu gikomeza gutera imbere ndetse no guhanga amahirwe y’umurimo cyane mu Karere ka Huye mu bijyanye n’imirimo yo kwita kuri ziriya drones.”
Iyi nkunga igiye gutangirana na 2023 izafasha cyane mu kubaka ibiro bitandukanye byaba iby’uturere imirenge n’ibindi bigo bya leta ndetse no kubaka uburyo ibigo byo mu mijyi bikorana byihuse n’ibyo mu byaro byose ku nyungu z’umuturage.
Aya mafaranga kandi azifashishwa mu kunoza kiriya kigo kizajya gitanga amakuru atandukanye cyane cyane ashingiye ku kubona amerekezo y’ahantu (GeoHub) n’ukuntu hateye ku buryo mu gihe wenda haba hagiye koherezwayo drones itwaye amaraso, bamenya uko hameze mu buryo bwihuse.
Iki kigo kizajya kigenzurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iby’Isanzure, RSA, kizanafasha mu buryo bw’igenamigambi mu buryo butandukanye n’uko hakwirindwa Ibiza, mu kumenya amakuru ajyanye n’ubuhinzi ubuzima ndetse no kugenzura ibyagezweho mu mijyi itandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!