00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abaturage bahawe umukoro wo kubungabunga umuyoboro w’amazi begerejwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 March 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Gahengeri begerejwe umuyoboro w’amazi meza ureshya na kilometero enye, ubuyobozi bubasaba gufata neza ibikorwaremezo begerejwe bakabigira ibyabo.

Uyu muyoboro w’amazi ukora ku tugari tune turimo Runyinya, Rugarama, Kanyangese na Mutamwa twose two muri uyu Murenge wa Gahengeri, watashywe ku wa 22 Werurwe 2022.

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye guhabwa amazi meza, bavuga ko agiye kubaruhura ibibazo n’indwara banduraga kubera gukoresha amazi mabi.

Rwagasore Aphrodis utuye mu Murenge wa Gahengeri, yavuze ko bari basanzwe bafite amazi ariko ngo ntiyari ahagije.

Ati “Kuba baduhaye amazi bigiye gutuma isuku n’isukura bigira imbaraga mu baturage twese kuko akenshi wasangaga turwara nk’inzoka kubera amazi mabi.”

Ndushabandi Betty utuye mu Kagari ka Gihumuza yavuze ko bari bafite ikibazo cy’amazi mabi bakundaga kunywa bakanatekesha ariko ngo ubu barashimira ubuyobozi ko bubafashije kugikemura.

Ati “Iyo watumaga umwana kuvoma ntiyazaga ngo ajye kwiga ariko ubu twabonye amazi meza turishimye cyane kandi turizeza ubuyobozi ko tuzayarinda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu isantere ya Gahengeri hari hari umuyoboro w’amazi ariko ngo wari ushaje ku buryo abaturage babonaga amazi batari benshi.

Yakomeje agira ati “Ubu twiteze ko uyu muyoboro w’amazi, iri vomo rusange n’urukarabiro bigiye kudufasha gukomeza kunoza isuku n’isukura, kwirinda Covid-19 ndetse n’izindi ndwara nyinshi zaturukaga ku isuku nke.”

Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurushaho kurinda ibikorwaremezo bahawe bakumva ko bibafitiye akamaro.

Kuri ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rwamagana ni 82%.
Uyu muyoboro watashywe ku mugaragaro wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’umushinga ‘Water Aid Rwanda’ ku nkunga ya Heineken Africa Foundation.

Abaturage bahawe umukoro wo kubungabunga umuyoboro w’amazi begerejwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .