00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Basezeye icuraburindi babikesha nkunganire ihabwa abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 12:05
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bavuze ko kuba batuye ahataragezwa imiyoboro y’amashanyarazi bitakiri imbogamizi kuko bagiye gukoresha akomoka ku mirasire y’izuba bityo bagatandukana n’icuraburindi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2021, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Base yakoze ubukangurambaga busobanura imikoreshereze y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse na gahunda ya nkunganire izafasha abakeneye kugura ibikoresho by’aya mashanyarazi batishoboye.

Mu gihe kugeza imiyoboro y’amashanyarazi mu duce twose mu gihugu bishobora gufata igihe, hari uduce twagenewe kuzahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, ibi bikazaba igisubizo kizafasha kugera ku ntego igihugu cyiyemeje yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, hatangijwe gahunda ya nkunganire izafasha abaturarwanda benshi gusezerera icuraburindi.

Iyi gahunda igamije korohereza abaremererwaga n’ikiguzi cy’ibikoresho bitanga amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba (benshi bakunze kwita umurasire). Hari igice cy’ikiguzi umushinga wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma na we agasabwa kwishyura uruhare rwe rusigaye.

Iyi Nkunganire itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya mbere icya kabiri ndetse n’icya gatatu cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bijya kubigurisha ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

REG igenda ikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage batuye mu bice byagenewe guhabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari kwitabira kugura no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na bo bakiteza imbere.

Aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo birihuta kandi ntibigoye, igisabwa ni ukumva ko ari amashanyarazi meza, kandi hari ibyo yakora nk’ayo ku muyoboro rusange.

Harerimana Innocent utuye mu Kagari ka Rutavu mu Murenge wa Base ubwo yari amaze kumva amahirwe afite yo kubona umurasire ku kiguzi gito, yahise asaba kuwuhabwa.

Yagize ati “Ndishimye cyane. Najyaga nkora urugendo rw’iminota 30 buri munsi njya gushyirisha umuriro muri telefone, nkishyura n’amafaranga. Ubu rero byose birakemutse, nanjye ngeze mu iterambere”.

Harerimana yavuze ko buri kwezi yishyuraga amafaranga asaga 2,500 ashyirisha umuriro muri telefoni ye.

Mukamana Virginie atuye mu Mudugudu wa Buturuba mu Kagari ka Butaro mu Murenge wa Base. Avuga ko yishimiye iri terambere.

Ati “Mfite abana biga bagorwaga no gusubira mu masomo yabo mu rugo. Ubu bagiye kujya biga neza nta mbogamizi, kandi nanjye mu rugo bizamfasha kujya ndara ahabona. Ndashimira cyane Leta ikomeje kudutekerezaho no kuduteza imbere”.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 67%, harimo izisaga 18.5% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Iyi mirasire itangwa ku giciro gito kubera nkunganire ya Leta
Harerimana Innocent yahise asaba guhabwa umurasire iwe mu rugo
Abatuye ahataragezwa umuyoboro mugari w'amashanyarazi bishimiye kugezwaho amashanyarazi adafatira ku muyoboro mugari
Umukozi wa REG asobanurira abaturage ibijyanye na gahunda ya nkunganire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .