Perezida Kagame yagaragaje impungenge ku nguzanyo za VUP zashyizwe ku nyungu ya 11 %

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Ukuboza 2018 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atumva impamvu inyungu ku nguzanyo yajyaga ihabwa abatishoboye bafashwa muri gahunda ya VUP, yavuye kuri 2 % ikagera ku 11 %.

Iki kibazo yakibajije inzego bireba kuri uyu wa Kane mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16. Mu mwaka wa 2008 nibwo izo nguzanyo ku batishoboye zashyizweho zigamije kubakura mu bukene.

Umwaka ushize IGIHE yatangaje inkuru igaragaza ko hari amafaranga yaheze kuri konti z’Imirenge Sacco kubera ko abayagenewe banze kuyaguza, kubera inyungu nyinshi. Nko mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, mu 2016 bari bafite miliyoni zisaga 100 Frw zigenewe inguzanyo ya VUP, zidakoreshwa.

Abaturage bavugaga ko ikindi gituma badafata iyo nguzanyo ari uko bayihabwa bamaze gutanga ingwate ku masambu yabo.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo inyungu kuri iyo nguzanyo yongerewe nta nzego zabiganiriyeho.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye. Kuba abantu bumvikanye bati ‘reka dushyireho uburyo bwo gufasha abantu’ ngo nibigera hagati icyo wahereyeho ujya ku bikora n’ubundi gihindurwe n’abantu wenda batanabishinzwe... na mbere bijya gushyirwaho hari uburyo byakozwe, niho abantu bagombaga guhera bahindura ibyo bagomba guhindura. Ntabwo mbaza impamvu byahindutse, ndabaza icyashingiweho kugira ngo bihinduke.”

Perezida Kagame yabajije uwafashe icyo cyemezo ntiyaboneka, avuga ko bitari bikwiye guhinduka inzego zose zitabanje kubiganiraho ngo harebwe ingaruka.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Rwangombwa John yavuze ko inyungu ya 2 % yakwaga ku nguzanyo z’abatishoboye yatangwaga buri kwezi, umwaka ugashira atanze inyungu ya 24 %, mu gihe inyungu ya 11 % yashyizweho itangwa ku mwaka.

Ibyo bisobanuro ntibyanyuzwe abitabiriye umushyikirano.

Karengera Narcisse wo mu karere ka Nyaruguru yavuze ko nawe ayo mafaranga yayafashe kandi yishyuye inyungu ya 2% ku mwaka.

Ati “Ndi mu bayafashe, inyungu natanze ni 2 %. Impamvu mbivuze ni uko bavuze ngo bagiye kucyiga, nsanga nibakigira ku mafaranga 11% bizagira ingaruka ku muturage wayabonaga kuri 2 %.”

Rwangombwa avuga ko inzego bireba zigiye kubisuzuma neza.

Icyakora yavuze ko muri rusange inguzanyo zihabwa abatishoboye zifite imbogamizi yo kutishyurwa kubera ko amafaranga abaturage bayafata nk’impano.

Ati “Ikibazo ni uko abantu bahabwa umwenda ku nyungu yo hasi bo bakayifata nk’impano. Habayeho ikibazo mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo gutanga umwenda, abenshi bawufataga nk’impano ugasanga ntabwo bashaka kwishyura.”

Yavuze ko ibyo byatumye amafaranga VUP yashyiraga muri Sacco ngo ahabwe abatishoboye atishyurwa, ibyo gutanga inguzanyo Sacco zibigendamo gahoro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko hari aho bagiye bagera bagasanga umubare w’abaturage bafata inguzanyo z’abatishoboye wagabanyutsemo kabiri.

Perezida Kagame yasabye ko icyo kibazo gisuzumwa neza, abatishoboye bakitabira gahunda zo kubafasha kuva mu bukene.

Ubushakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo (EICV 5) buherutse kugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza umwaka ushize, ubukene bwagabanyutseho 0.9 % buva kuri 39.1 % bugera kuri 38.2 %.

Ni igabanyuka rito ugereranyije n’ubushakashatsi bwo mu 2014. EICV ya gatatu yo muri 2011 yerekanye ko abakene bari 46% , iya kane yo muri 2014 yerekana ko abakene ari 39.1%,ni ukuvuga ko bagabanyutse ku kigero cya 6.9 %.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane aganira na mugenzi we w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Perezida Kagame akurikiye ibiganiro n'ibitekerezo byatangwaga n'abantu batandukanye
Perezida Kagame atanga ibitekerezo muri iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza