00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Barashaka ko igwingira n’imirire mibi mu bana biba amateka

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Umushinga wa Banki y’Isi wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana (SPRP) wafashije Akarere ka Nyaruguru kuvana abana bari mu mirire mibi, aho abana 151 bari bari mu ibara ry’umuhondo bavuyemo na 20 bari mu mutuku.

Kuri ubu muri Nyaruguru bavuga ko basigaranye abana 17 bari mu muhondo ndetse na batanu bari mu mutuku.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022 aho Umuyobozi w’aka Karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta yagaragazaga uko imirire ihagaze mu karere ayoboye mu gihe uyu mushinga ugana ku musozo.

Ni mu ngendo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kiri gukorera mu turere uyu mushinga wakoreragamo ngo harebwe ishyirwa mu bikorwa ryawo mu kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana.

Byukusenge avuga ko n’iyo mibare isigaye mu gihe cya vuba iraza kuba amateka binyuze mu kubitaho kuko “abo bose uyu munsi tuvugana badashobora kurenza ibyumweru bibiri bari mu muhondo ndetse n’ukwezi bari mu mutuku.”

Ati “Urumva ko ufashe imibare y’abana 151 twabaruraga muri iyo myaka mbere y’uko SPRP iza, ukareba n’abana 22 dufite uyu munsi wa none urumva ko harimo itandukaniro rinini.”

Ni umusaruro bagezeho babifashijwemo n’amafaranga bahawe yo gufasha imiryango yari ifite iki kibazo, n’ingamba zirimo gukangurira abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa aho kugeza ubu bamaze gutera ibiti bisaga ibihumbi 37 kuva mu 2018.

Gahunda y’amarerero mu gihugu nayo yatanze umusanzu ufatika mu guhangana n’imirirere mibi.

Nko mu Irerero rya Munini (Munini ECD) ryubatswe mu mudugudu w’Icyitegererezo mu murenge wa Munini, abana bigamo ni abari bafite ubushobozi buke ku buryo iyo ritahaba imibare iba iri kubarwa ukundi.

Ikuze Marie Ange avuga ko bitashobokaga ko umwana we akura nk’uko abyifuza kuko yari akeneye amafunguro yuje intungamubiri we atashoboraga kubona.

Ati “Nk’ubu babaha amafunguro bakabarengerezaho imbuto cyangwa amagi, ibintu abenshi tutari gushobora kuko nta bushobozi twari dufite.Umwana waramubyutsaga mu gitondo icyo gikoma ntacyo yanyoye no kurya yaryaga atinze bitewe n’imirimo nabaga nagiyemo.”

Mukakarangwa Agnes na we avuga ko kubera imirire myiza ihabwa umwana we ngo ubu asigaye afite ubumenyi atashoboraga kubona iri Rerero ritaraza.

Ati “Kugeza ubu azi kwandika inyuguti zose, arabara mu Cyongereza nanjye ubwanjye aranyigisha kuko ubu maze kumenya kubara kugeza kuri 15 mu rurimi rw’Icyongereza.”

Ni irerero rigezweho kuko bafite ibikoresho byose bibafasha kwiga bakabona amafunguro ateguwe ku buryo bugezweho nk’uko Umuhuzabikorwa waryo Bugingo François Xavier abitangaza.

Ati “Aya mafunguro afasha umwana kugira imikurire imeze neza, ubu hano twita ku buzima bwabo bushingiye ku isuku kuko nta mwana hano unywa amazi mabi.”

Avuga ko uretse gufasha aba bana gukura neza, harwanywa igwingira, bagira n’umunsi wo gutumira ababyeyi babo bakabigisha uko bategura indyo yuzuye bidasabye gukoresha amafaranga y’umurengera.

Munini ECD irererwamo abana 90 b’abahungu n’abakobwa.

Kugeza ubu muri Nyaruguru habarurwa amarerero 996. Yitezweho kurandura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana kuko muri ayo marerero abana bagaburirwa indyo yuzuye ndetse bagakurikiranwa ku buryo butuma umwana akurana ubuzima bwiza.

Nyaruguru kandi izwi mu guhanga udushya, si rimwe si kabiri begukanye ibihembo ku rwego rw’igihugu, Ibintu Meya Byukusenge avuga ko bazanye no mu kurwanya imikurire y’umwana.

Ati “Muri iyo gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi harimo udushya twinshi nk’akitwa ‘terimbere mwana, ‘ntibitubereye’ ko mu Murenge wa Nyabimata aho umuturage yigishwa ko bitamubereye kugira umwana ufite imirire mibi.”

‘Igi ry’umwana Inkoko ya Mama’ nako ni akandi gashya kafashije mu guteza imbere imirire y’umwana binyuze mu kubagaburira amagi aho kujya kuyajyana ku isoko umwana akazahara.

Byukusenge asaba ababyeyi nk’abafatanyabikorwa ba mbere mu gufata neza ibikorwa bagejejweho na SPRP ndetse bagakomeza kugaburira abana indyo ituma bakura mu bwenge no ku mu biri na cyane ko amasomo ajyanye no gutegura igaburo ryuzuye bayahabwa buri munsi mu gikoni cy’umudugudu.

Abana bafata indyo yuzuye bahorana itoto, bagakura vuba
Ku Munini hubatswe urugo mbonezamikurire ruri gufasha mu kurwanya imirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .